Minisiteri ya Siporo yagaruye amarushanwa ahuza za Kaminuza mu isura nshya

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Ukuboza mu ishuri rikuru rya East African Christian College riri mu murenge wa Masaka akarere ka Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali, hatangijwe ku mugaragaro imikino ihuza za Kaminuza.

Umupira w'amaguru uri mu mikino yatangiranywe
Umupira w’amaguru uri mu mikino yatangiranywe

Mu isura nshya n’inyito ya“Inter Universities League”, irushanwa rihuza amashuri makuru na za Kaminuzamu rigarutse nyuma y’imyaka myinshi ritaba ndetse bamwe banemeza ko ari nk’ikiraro cyacitse aho abakinnyi bavaga mu mashuri yisumbuye batabonaga aho bajya bityo bakisanga muri za shampiyona z’ababigize umwuga batari ku rwego rwiza bityo nti babone umwanya wo gukina.

Ikipe ya volleyball ya East African Christian College
Ikipe ya volleyball ya East African Christian College

Kuri iyi nshuro, amashuri makuru na za kaminuza agera kuri 40 niyo azahatana mu mikino ine ariyo Umupira w’amaguru (football) imikino y’intoki nka Volleyball, Basketball ndetse na Handball. Iyi mikino yatangijwe izakinwa kugeza muri Gicurasi umwaka wa 2026. Nkuko kandi byemezwa n’abayobozi ba minisiteri ya siporo ni uko n’indi mikino izagenda yongerwamo buri mwaka.

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imikino ya za Kaminuza
Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imikino ya za Kaminuza

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi mikino umunyamabanga wa leta muri minisiteri ya siporo Rwego Ngarambe yashimangiye ko iyi mikino ya za kaminuza ari mu rwego rwo gukomeza gusigasiga no kunoza inzira abana b’abanyarwanda bafite impano muri siporo bagomba kunyuzwamo.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri ya siporo Rwego Ngarambe asuhuza amakipe ya Basketball yo muri UR na Rwanda polytechnic college yari agiye gukina
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri ya siporo Rwego Ngarambe asuhuza amakipe ya Basketball yo muri UR na Rwanda polytechnic college yari agiye gukina

Ati “Ni igikorwa twongeye kugarura ndetse kigomba gushyirwamo imbaraga zirenze icyo zahoranye ariko byose intego ari ukubaka umushinga mugari wo kurera impano z’abana b’abanyarwanda kuva umwana akinjira muri siporo kujyeza atangiye gukina nk’uwabigize umwuga”

Ngarambe akomeza kandi avuga ko intumbero ari ngari bityo ko bahamagarira n’abikorera kuza bakifatanya na minisiteri ya siporo ndetse na minisiteri y’uburezi n’amashyirahamwe ya siporo mu Rwanda kugirango bafatanye guteza imbere impano za siporo z’abana b’abanyarwanda.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'uburezi Irere Claudette Ubwo hatangizwaga iyi mikino
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi Irere Claudette Ubwo hatangizwaga iyi mikino

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka