Volleyball: Shampiyona ya volleyball yo ku mucanga yatangiriye i Rwamagana
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Ukuboza mu karere ka Rwamagana hatangijwe shampiyona ya volleyball yo ku mucanga umwaka wa 2025-2026
Ni shampiyona ngaruka mwaka ikinwa mu duce dutandukanye aho agace ka mbere gatangiza uyu mwaka w’imikino katangiriye mu karere ka Rwamagana ahanzwi nka Falcon Golf & Club.
Kuri iyi nshuro, hitabiriye amakipe (Couples) 24 yose hamwe abagabo n’abagore. Mu cyiciro cy’abagabo hitabiriye amakipe 13 naho mu bagore hitabira amakipe 11 agizwe n’abakinnyi bavuye mu makipe atandukanye asanzwe muri shampiyona y’u Rwanda.
Uyu mwaka uzagirwa n’uduce tubiri aho agace gakurikira kazaba muri Kanama 2026.
Munezero Valentine Kapiteni w’ikipe y’igihugu avuga ko kuva u Rwanda rwa kwemererwa gutegura amarushanwa ya beach volleyball abazamurira amanota byabafashije cyane.
“Mbere na mbere ndashimira federasiyo ya volleyball kuba barakoze ibishoboka byose bakadushyiriraho amarushanwa nkaya atanga amanota kuko biradufasha cyane nkiyo tugiye gukina imikino mpuzamahanga usanga amanota yacu ari hejuru mu gihe mbere twabanzaga kujya kuyashaka mu bindi bihugu”
Munezero akomeza avuga ko kandi kuba amarushanwa ya beach volleyball yariyongereye, ubu nabo byabafashije gukomeza kuzamura urwego nubwo hakiri imbogamizi zuko bakivanga volleyball yo ku mucanga ndetse na volleyball isanzwe yo munzu.
Kuri uyu wa gatanu, hakinwe imikino ibanza yo mu matsinda, ikazakomeza kuri uyu wa gatandatu ndetse no ku cyumweru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|