RPL: APR FC inganyije na AS Kigali

Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba, APR FC yaherukaga gutsinda Marine FC bigoranye mu mukino w’ikirarane ibitego 2-1, ifungura amazamu ku munota wa 41 ku gitego cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco kuri kufura yateye, umunyezamu Niyonkuru Pascal wa AS Kigali nubwo bateye aho yari ahagaze ntashobore gukuramo umupira, igice cya mbere kinarangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri, AS Kigali yakinnye bitandukanye nuko yari imeze mu gice cya mbere maze ku munota wa 48 Ndayishimiye Didier ayishyurira igitego ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’ibumoso. Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’itsinzi ari nako akora impinduka aho APR FC yinjijemo Djibril Ouattara, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy arko umukino urangira ari igitego 1-1.

Kunganya uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 15 mu mikino umunani imaze gukina ayisyira ku mwanya wa kabiri mu gihe ifite undi umwe w’ikirarane mu ghe kandi ikomeje no kwibazwaho kuko mikino itanu ya shampiyona iheruka gukina, yatsinzemo ibiri, inganya ibiri itsindamo umwe.

Ku rundi ruhande, AS Kigali yanganyije na APR FC mu gihe yaherukaga gutsinda Rayon Sports ibitego 2-0, bituma kugeza ubu iri ku mwanya wa 11 n’amanota icyenda.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka