Tumenye birambuye uko Rayon Sport izimukira i Nyanza n’imikorere yayo mishya

Nyuma y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza n’abafana bakuru ba Rayon Sport bitwa ‘Imena’, hafashwe icyemezo ko muri Nzeri uyu mwaka wa 2012 Rayon Sports igomba gusubira ku nkomoko yayo i Nyanza, ikazajya inaterwa inkunga n’ako karere.

Mu kiganiro kirambuye twagiranye n’Umunyamabanga mukuru akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Olivier Gakwaya yaduhaye ibisobanuro bijyanye no kwimuka kw’ikipe yamamaye mu Rwanda mu mabara y’ubururu n’umweru, tukaba twabigabanyije mu ngingo 10 zikurikira:

Uko icyo gitekerezo cyaje:

Igitekerezo cyo gusubiza Rayon Sports i Nyanza aho yavukiye mu 1968, cyavuye ku bitekerezo bya bamwe mu banyamuryango ba Rayon Sports bayihora hafi bakanayifasha mu gihe byabaye ngombwa bitwa ‘Imena’. Iki gitekerezo cyaje mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’ibibazo bya Rayon Sports ahanini bishingiye ku bukungu.

Rayon Sports izimukira i Nyanza yivange na Nyanza FC.
Rayon Sports izimukira i Nyanza yivange na Nyanza FC.

Nk’uko Gakwaya yabidutangarije, ngo basanze bakwiye kuganira n’akarere ka Nyanza kari gasanzwe gafite ikipe mu cyiciro cya mbere ariko ahanini ugasanga ayo makipe yombi asangiye abafana. Nyuma yo kuganira impande zombi zisanze hagomba gukorwa ikipe imwe ya Rayon Sports maze imbaraga zigahurizwa hamwe kugira ngo ikipe ikomere, dore ko ngo n’abantu b’i Nyanza bayibonamo cyane.

Uko kwimuka kwa Rayon Sport bizagenda n’uko abakinnyi bazabaho

Rayon Sports izimukira i Nyanza mu ntangiro z’ukwezi kwa cyenda (Nzeri) 2012, mbere gato y’intangiriro ya shampiyona biteganyijwe ko izatangira tariki 15/09/2012.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza nk’umuterankunga mukuru wa Rayon Sports nshya, burimo gutunganya inzu zizaturwamo n’abakinnyi bose ba Rayon Sports, dore ko mu rwego rwo kwita ku ikipe mu buryo bohoraho, abakinnyi bose bazacumbikirwa hamwe kandi ku buntu.

Nta mukinnyi cyangwa umutoza n’umwe uzaba yemerewe kwicumbikira cyanga se ngo ature ahandi ahantu aho ariho hose hatari i Nyanza. Abakinnyi cyangwa abatoza bafite abo bashakanye baba hanze ya Nyanza bazajya bahabwa uruhushya rimwe na rimwe kugira ngo bajye gusura imiryango yabo.

Aho abari abakinnyi n’abatoza ba Nyanza bazajya

Nk’uko byumvikanyweho n’impande zombi, hemejwe ko abakinnyi b’abahanga bakiniraga Nyanza FC bazajya muri Rayon Sports. Urutonde rw’abo bakinnyi ruzemezwa n’abatoza ba Rayon Sports bayobowe kugeza ubu na Ali Bizimungu wari usanzwe ayitoza.

Abandi bakinnyi bakiniraga Nyanza batazajyanwa muri Rayon Sports bazajya kwishakira andi makipe, maze icyitwaga Nyanza FC gihinduke ishuri ryigisha abana bato umupira (Nyanza Academy); iryo shuri rizajya ritegura abakinnyi bazajya bakinira Rayon Sports bamaze gukura.

Umutoza wa Nyanza ndetse n'abandi bakinnyi babishoboye bazajya muri Rayon Sports.
Umutoza wa Nyanza ndetse n’abandi bakinnyi babishoboye bazajya muri Rayon Sports.

Byemejwe kandi ko uwari umutoza wa Nyanza FC, Abdou Mbarushimana, azajya mu ikipe ya Rayon Sports agafatanya na Ali Bizimungu, gusa kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports iri muri gahunda zo gushaka umutoza mukuru ugomba guturuka hanze y’u Rwanda, yaboneka akazungirizwa na Bizumungu na Mbarishimana.

Imiyoborere ya Rayon Sports Nshya

Mu gihe byari bimenyerewe ko ikipe ya Rayon Sports iyoborwa na bamwe mu bagize ‘Imena’, bakagenda basimburanwa mu kuyiyobora, Rayon Sports nshya izayoborwa n’abantu bazagenwa n’akarere ka Nyanza.

Umunyamabanga wa Rayon Sports yadutangarije ko biteganyijwe ko mu miyoborere mishya ya Rayon Sports kandi hazajya haba hari umuntu uyihagarariye muri buri karere ko mu Rwanda.

Uruhare rw’Imena mu mikorere n’imiyoborere ya Rayon Sports nshya

Mu gihe Imena zari zizwi cyane mu gushaka amafaranga yo gufasha ikipe mu gihe yahuye n’ibibazo by’amikoro, ubuyobozi bw’iyo kipe buvuga ko ikipe nimara kwimukira i Nyanza, Imena zizakomeza gushaka amafaranga yo guteza imbere ikipe ariko mu buryo burambye.

Bumwe muri ubwo buryo burambye, harimo gushyiraho ibikorwaremezo by’iyo kipe byinjiza amafaranga, kuko ngo bazaba babonye umwanya wo gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere yagiye itekererezwaho kuva kera ariko ikananirana gushyirwa mu bikorwa kubera ikibazo cy’amikoro.

Imwe muri iyo mishinga harimo kubaka inzu ndende muri Kigali izajya ikodeshwa, ikinjiriza amafaranga ikipe mu buryo buhoraho, ngo hari kandi gushyiraho kompanyi y’imodoka za Rayon Sports zizajya zitwara abantu hirya no hino mu Rwanda zizajya zinjiza amafaranga, ndetse no kuzubaka stade.

Uko Rayon Sport izajya yakira andi makipe

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko, nk’uko Rayon Sport izatura i Nyanza, ni naho izajya yakirira andi makipe mu mikino itandukanye ya gicuti, iya shampiyona cyangwa se indi iyo ariyo yose y’andi marushanwa.

Rayon Sports ntizongera kwakirira amakipe kuri Stade Amahoro, izajya iyakirira i Nyanza.
Rayon Sports ntizongera kwakirira amakipe kuri Stade Amahoro, izajya iyakirira i Nyanza.

Gusa ngo bitewe n’Ubwinshi bw’abafana b’iyo kipe, imikino ikomeye Rayon Sports izajya iyakirira i Kigali, ikodeshe ikibuga nk’uko bisanzwe bigenda, bityo ngo n’abafana bayo ba Kigali babashe gukirikirana iyo mikino.

Ingengo y’imari nshya ya Rayon Sports

Rayon Sports nimara gusubira i Nyanza, ingengo y’imari iziyongera, kuko hejuru ya miliyoni ziri hagati ya 150 na 200 iyo kipe isanzwe ikoresha ku mwaka, haziyongeraho andi mafaranga yo gufasha ikipe, azatangwa n’akarere ka Nyanza. Gusa Umunyamabanga wa Rayon Sports yirinze gutangaza ingano y’ayo mafaranga azatangwa n’ako karere kayoborwa na Murenzi Abdallah.

Ese FERWAFA izi uko kwimuka?

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwadutangarije ko bo n’akarere ka Nyanza bataratangariza ku mugaragaro FERWAFA ibyo kwimura iyo kipe ndetse n’ivangwa rya Nyanza FC na Rayon Sports, gusa ngo nta mpungenge bafite, kuko bizaganirwaho mu nama ihuza abanyamuryango ba FERWAFA mbere y’intangiro ya shampiyona, kandi ngo byose bizeye ko bazabisobanura kandi bikumvikana.

Ese abafana ba Rayon Sports baba baragishijwe inama mbere yo kwimura ikipe yabo?

Umunyamabanga wa Rayon Sports avuga ko ‘Imena’ nk’abafana bakuru bicaye bagatekerereza abandi bafana, bagafata umwanzuro bumvaga ko wagirira akamaro ikipe yose muri rusange, ikagira aho ibarizwa, aho ikorera, uko ibayeho ari nta mukinnyi utaka ko atabonye umushahara.

Ngo bumva ko ari nta mufana utabyishimira, kuko ngo ni cyo cyemezo babonye gishobora kurangiza ibibazo by’urudaca bishingiye ku mikoro make, byakomeje kugariza iyo kipe.

Kugura abakinnyi bashya no kongerera amasezerano abayarangije

Ku bufatanye bwa Rayon Sport isanzwe n’akarere ka Nyanza, iyo kipe iri mu biganiro n’abakinnyi barangije amasezerano cyane cyane Mwiseneza Jamal na Ntamuhanga Tumaini. Iyo kipe kandi yarangije kumvikana na Hamisi Cedric ko azongera amesezerano, bakaba bashaka n’abandi bakinnyi batatu bazagurwa mbere y’uko shampiyona itangira.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo   ( 3 )

igitekerezo cya Rayon Sport FC cyo gusubira ku ivuko nanjye ndagishyikiye cyane rwose.Bityo ikipe izisanzura mu buryo bwiza.

NZAMBAZAMARIYA SPECIOSE yanditse ku itariki ya: 27-01-2020  →  Musubize

Ndi umufana wa Rayon none mwabwiye abayobozi ba Rayon bagashyiraho Numero de conte tukajya tuyifasha uko dushoye Murakoze

yanditse ku itariki ya: 27-12-2012  →  Musubize

Kwimuka kwa Rayon sport nibyo birumvikana murwego rwogucyemura ibibazo,byayihoragamo,cyimwe nandi maEQUIPES gusa ubuyobozi bw,ikipe butecyereze kuri stade kuko nyanza stadium nintoya kuburyo na entrenaiment,ya Rayon sport ibon,abayitabira, batakwirwa mw,iriya stade.

Harerimana Ernest yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka