Yahawe ibikombe inshuro ebyiri bimutera ubutwari bwo gushinga kampani
Nshimiyimana François ni rwiyemezamirimo ukomoka mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi. Amaze igihe kitarenze ukwezi kumwe ashinze kampani yise Cellino Ltd (Cellule d’Innovation) nyuma yo guhabwa ibikombe bibiri mu bihe bitandukanye.
Icya mbere yagihawe na Imbuto Foundation ubwo yatumirwaga n’umuyobozi wayo Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame mu mwaka wa 2011, agihabwa nk’umuntu w’urubyiruko ufite intumbero yo guhanga imirimo no kwiteza imbere.
Icya kabiri yagihawe muri 2012 mu imurikagurisha mpuzamahanga riherutse kubera i Kigali, akegukana mu rwego rwo guhindura ibikomoka ku buhinzi bikabasha kubikika igihe kirekire.

Ibyo bikombe byombi ni byo byamuteye akanyabugabo ni ko kwiyemeza gushyiraho kampani ikora ibisuguti (biscuits) na gato (gâteaux) biva mu ifu y’ibitoki, ibijumba n’ibigori.
Nshimiyimana Francois avuga ko ibyo akora atari we wenyine gusa bifitiye akamaro. Abisobanura mu magambo akurikira : «Icyo bimariye abahinzi, nuko wa umusaruro wabo ubasha kubona isoko kandi ukanongererwa agaciro, mu gihe abantu bari bazi ko ibigori ari ukubyotsa, kunywamo igikoma, kuryamo aka unga, kandi bishobora no kuvamo ibindi bintu bikenerwa muri za alimentasiyo hirya no hino ».

Usibye ibisuguti na gato, Cellino Ltd inakora imikwege bakoresha bazitira amasambu cyangwa amazu, ndetse n’imitako itandukanye ikoze mu byuma.
Nubwo ari kampani ikiri mu ntangiriro n’abakozi batatu gusa, Nshimiyimana avuga ko arimo gutegura indi mishinga azajyana muri banki kugira ngo abone inguzanyo maze yagure ibikorwa yongere n’umubare w’abakozi babe barindwi b’ifatizo n’abandi bazajya bakora nka banyakabyizi.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndifuzako nange muzansura