SEC academy igiye kubaka ikigo cy’imikino kizatwara Miliyoni 4,5 z’amadolari
Ubuyobozi bw’ Ishuri ry’imikino rya SEC (Sports Empowerment Club) riherereye Kicukiro mu mugi wa Kigali, bufite gahunda yo kubaka ikigo cy’imikino itandukanye kizatarwa Miliyoni 4,5 z’amadolari kizakubakwa mu gihe kingana n’imyaka itandatu.
Mu kiganirona Kigalitoday, umuyobozi w’iryo shuri, Augustin Munyandamutsa, yatanagrije ko iyo gahunda bayihaye kuva kera ubwo iri shuri ryatangiraga mu 2000 ariko amikoro aba macye. Ariko ubu ngo intego bafite ni uko bagomba kugera ku ntego bihaye mu myaka itandatu iri imbere.
SEC Academy yatangiye itoza abana umupira w’amaguru no gusiganwa ku maguru (Athletisme) gusa, ariko muri gahunda y’iryo shuri harimo n’indi mikino ya Volleyball, basketball, Tennis no koga, kandi bashaka kuyizamura yose haba mu bahungu no mu bakobwa.
Mu mushinga uvuguruye ubuyobozi bw’iryo shuri bwakoze muri 2005, hemejwe ko hagomba kubakwa ibikorwaremezo bigamije guteza imbere iyo mikino yose.
Hakazubakwa Stade y’umupira w’amaguru, Gymnase yo gukiniramo imikino itandukanye nka Basketball na Volleyball, stade y’aho abakina umukino wo koga bazajya bogera (Piscine), ndetse n’ aho abanyeshuri bazajya bigira n’aho bazajya barara.
Ibyo bikorwa remezo by’imikino itandukanye n’izindi nyubako zijyanye n’ibyo bikorwa, bizubakwa ahitwa i Shyorongi ku buso buzagurwa miliyoni zikabakaba 75 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi wa SEC Academy Augustin Minyandamutsa avuga ko mafaranga yo kubaka ibyo bikorwa bitoroshye kuyabona, gusa ngo hari icyizere cyo kubigeraho nk’uko babyiyemeje, kandi ngo n’amafaranga bakura mu bakinnyi bagurisha ku mugabane w’Uburayi arabafasha cyane.
Ati: “Iriya ngengo ni nini, ariko aho bantu bari kandi bafite ubushake nta kibananira. Icy’ingenzi ni uko buri wese abyumva, akabona ko turi muri gahunda yo kuzamura abana bazahagararira u Rwanda mu mikino itandukanye mu bihe biri imbere, ku buryo buri wese yatanga umusanzu we mukubaka iki kigo.
Ikindi kandi buriya amafaranga duhabwa iyo twagurishije umukinnyi i Burayo nayo araza akadufasha”.
Kugeza ubu SEC imaze kubona ama Euro ibuhumbi 80 yakuye mu kugurisha Nirisarike Salomon, ubwo yerekezaga muri Royal Antwerp mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi mu ntangiro z’uyu mwaka.
SEC ifite intego yo kuzamura abakinnyi b’abana bato b’u Rwanda mu mukino itandukanye, bakabageza ku rwego gukinira amakipe y’igihugu y’ibyiciro bitandukanye ndetse bakanagurwa n’amakipe yo hirya no hino ku isi.
Bitewe n’uko umupira w’amaguru ariwo yatangijwe mbere y’indi mikino ndetse ubu ikaba ifite ikipe muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, byatumye SEC ishyiraho ahantu hirya no hino mu Rwanda ikusanyiriza abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru, ikaba ariho ikura abakinnyi.
Kugeza ubu SEC Academy ifite andi mashami mu mugi wa Kigali, Musanze, Rubavu na Kayonza, bakaba bari mu byiciro bitandukanye biri hagati y’imyaka icyenda na 15.
Bijyanye n’umubare w’abo bashaka n’ubushobozi bwo kubitaho buhari, abana bafite ubuhanga kurusha abandi bimururwa ku cyicaro cya SEC Academy Kicukiro, aho bakomeza kwigishwa umupira bakahava bajya mu makipe yo mucyiciro cya mbere mu Rwanda, mu ikipe y’igihugu se cyangwa bakaba banagurwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza cyane.nonese ufite impano kugirango yabigenzute.murakoze