Imfungwa n’abagororwa 511 bavuwe amaso muri gereza ya Rilima

Imfungwa n’abagororwa 511 bo muri gereza ya Rilima mu karere ka Bugesera bavuwe amaso mu gihe cy’iminsi itatu ndetse banahabwa indorerwamo mu gihe abari bateganyijwe kuvurwa ari 200 gusa.

Abagororwa bahawe indorerwamo z’amaso n’ubundi buvuzi bavuga ko bibafashije kuko batari bakibona neza kandi bafite inshingano muri iyo gereza zibasaba kwandika no gusoma.

Umwe muri bo yagize ati “Izi ndorerwamo zizamfasha byinshi cyane kuko ndi umuvugabutumwa muri iyi gereza. Amaso yanjye ntiyari akibasha kubona neza, none ubu nzajya mvuga neza ijambo ry’Imana kandi rifashe bagenzi banjye, kuba nahawe indorerwamo, nzajya njya kuri mudasobwa nsome neza, iki numva ari igikorwa cyiza nkesha ingabo z’u Rwanda.”

Dr. Nyemazi Alexis ukuriye itsinda ry’abaganga bo mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe ryavuye abo bagororwa yavuze ko kuvuza abo bagororwa byahendaga Leta, none bikaba bikozwe vuba, kandi bikozwe ku buntu.

Ati “ ubutumwa duha aba bavuwe ni uko bagomba gufata neza imiti n’indorerwamo bahawe kuko bihenze.” Iki gikorwa cyatwaye amafaranga asaga miliyoni 51.

Ubu buvuzi buzakomeza no mu yandi magereza uko ari 14 mu gihugu, hakaba hateganywa kuvurwa abagera ku 3750. Abo abaganga bazasanga bagomba kubagwa amaso bazashakirwa gahunda yihariye bikorwe.

Iki gikorwa cyateguwe na Minisiteri y’ingabo, ibitaro bya Gisirikari bya Kanombe hamwe n’Urwego Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, bamaze kubona ko bamwe mu bagororwa n’imfungwa bakeneye ubuvuzi bw’amaso.

Abavuwe amaso n’abahawe indorerwamo zayo ngo bizabafasha kubona neza no gusoma kuko bakenera kwihugura.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka