Tom Close arataramira abakunzi be muri iyi weekend
Umuhanzi Tom Close umaze kubaka izina muri muzika nyarwanda arataramira abakunzi be hirya no hino mu mpera z’iki cyumweru kizarangira tariki 19/08/2012.
Kuwa gatanu tariki 17/08/2012, Tom Close yari ari kumwe n’abakunzi be kuri Sky Hotel aho yabashimishije kakahava.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 18/08/2012, arataramira abakunzi be kuri Olympiade i Remera.
Ku cyumweru tariki 19/08/2012, Tom Close azataramira abakunzi be Nyabugogo muri Top Chef Restaurant.

Ibi bitaramo byose uko ari bitatu, hose hazajya haba hari na ba babyinnyi b’ikimansuro (karaoke) bashimisha abantu.
Kwinjira muri ibi bitaramo ni amafranga 1000 kuri Sky Hotel no kuri Top Chef Nyabugogo naho kuri Olympiade ho kwinjira ni amafranga 2000. Isaha yo gutangira ni saa moya z’ijoro.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turamukeneye i Butare muri Induction week ya NUR