Dr Claude yagiye i Burayi mbere y’igihe cyari giteganyijwe

Umuhanzi Dr Claude wagombaga kwerekeza ku mugabane w’Uburayi kuwa gatanu tariki 17/08/2012 yagiye umunsi umwe mbere yahoo kubera imyitozo (répétitions) agomba gukorerayo mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera.

Yagize ati: “Birantunguye nagombaga kuzagenda ejo ariko kubera repetitions mfite bibaye ngombwa ko ngenda uyu munsi”.

Dr Claude yerekeje ku mugabane w’Uburayi aho azitabira igitaramo cy’umuhanzi Degaulle kizabera mu Bubiligi tariki 31/08/2012.Uru rugendo rwa Dr Claude ruzamara ibyumweru bibiri nyuma abone kugaruka mu Rwanda.

Dr Claude.
Dr Claude.

Uyu muhanzi Dr Claude umaze igihe atigaragaza cyane muri muzika, aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Helena”.

Zimwe mu ndirimbo yamenyekanyeho cyane ni Igikara, Baramujyanye, contre succes, Abavuga na Helena aherutse gukora.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka