Rusizi: Barasabwa gutanga amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside igihishe mu masambu
Imibiri 10 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yataburuwe mu masambu y’abaturage mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi nyuma y’imyaka 18 ahingwamo imyaka yashyinguwe mu cyubahiro tariki 17/08/2012.
Kubera ko iyo mibiri yari imaze imyaka 18 mu mirima kandi ihingwamo, abaturage bongeye gukangurirwa kujya bagaragaza aho imibiri y’abishwe yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Hagawe bamwe mu baturage baba bafite amakuru ariko bakanga kuyatanga, cyane ko iyi yabonetse mu masambu asanzwe ahingwamo.
Umunyamabanga Nshyingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye, Ingabire Joyeux, asaba aba baturage gutanga aya makuru kuko hari makuru avuga ko hakiri indi mibiri muri ako gace itaragaragazwa.

Sinzabakwira Jean Bosco yatanze ubuhamye avuga ko mu byo batekerezaga batari bazi ko bakwicwa kuko ngo babonaga ntacyo bazira ariko siko byabagendeye.
Umuyobozi wa Police mu murenge wa Nyakabuye, AIP Nsabumuremyi Jerome, yashimye abatanze amakuru kuri iyo mibiri 10 yashyinguwe mu cyubahiro ariko yongera kugaya abagihingira urutoki n’ibijumba hejuru y’imibiri y’abazize Jenoside.
Yabasabye gucika kuri iyo kamere mbi bagafata umurongo w’abandi Banyarwanda bagezeho wo gukorera hamwe bubaka igihugu bakiganisha mu iterambere.

Imibiri yashinguwe yabonetse tariki 05/07/2012 mu kagari ka Gaseke umudugudu wa Kinunga.
Umuhango wo gushyingura mu cyubahiro iyo mibiri wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Nsengumuremyi Thadee nyuma yaho hakurikiyeho umuhango wo gushyira iyi mibiri mu imva.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|