I Muhanga hari umugabo uvuza ingoma abarwayi bagahita bakira

Umugabo witwa Kamana Saveri wo mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, akoresha ingo mu kuvura abarwayi kandi bagahita bakira.

Uyu umuvuzi gakondo asa n’utandukanye n’abandi bakora uyu mwuga batari bake kuko mu buvuzi bwe avangamo no kuvugiriza ingoma abarwayi maze bagakizwa n’umurishyo yakubise.

Kamana yemeza ko umurishyo w’ingoma ari kimwe mu miti ikomeye ya Kinyarwanda kuko ngo usanga hari abantu benshi bamugana banatanga ubuhamya ko banakize.

Usanga ku isaha ya saa sita na saa cyenda z’amanywa ariho akora aka kazi. Iwe mu rugo haba hari abantu barenga nibura icumi baje kwivuza, abavugiriza ingoma nabo baririmba indirimo zifitemo amagambo arimo n’avuga imana ariko Kamana avuga ko baba badasenga ahubwo ngo ni ubuvuzi bwa gakondo.

Ntibyoroshye kwiyumvisha uburyo umuntu ashoborora kuvurwa n’ingoma, hari ababifata nk’ibitangaza. Nyamara Kamana uyivurisha asanga atari igitangaza kuko ngo ari umuti nk’uwundi nubwo adashobora kuvuga uburyo ayivurisha
Agira ati: “hari uburyo jye mvuza ingoma umurwayi agakira ariko si buri wese wayivuza ngo abarwayi bakire. Sinavuga uko nyikoresha kuko ari ibanga”.

Ingoma zikoreshwa no mu kuvura.
Ingoma zikoreshwa no mu kuvura.

Kamana avura ahanini indwara yita iza Kinyarwanda zirimo amarozi y’amatamirano, amarengano ndetse n’amatererano. Nubwo uyu mugabo ari mu ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo, hari abamufata nk’umurozi kubera uburyo avuramo ariko we arabihakana.

Agira ati: “sindoga ndavura bagakira, abavuga ko ndoga ni abatamenya neza kuko nta muntu ndaroga”.

Hari abantu batandukanye bemeza ko bavuwe n’uyu mugabo. Uwizeyimana Pion ni umwe muri bo, avuga ko yazanywe kuri uyu mugabo adashobora kugenda no guhumeka neza ariko nyuma y’iminota 30 yahise akira kandi yari amaze umwaka yivuriza mu bitaro bikomeye nk’ibya Kabgayi n’ibya kaminuza by’i Kigali CHUK ariko bakabura indwara.

Agira ati: “baje bampetse, nyara amaraso, nduka amaraso, indaya yanjye yari imaze umwaka ibyimbye ndetse n’amaguru yose ariko akimara kumpa umuti banavugije ingomba nahise nkira”.

Kamana aganwa n’abantu b’ingeri zose baturutse imihanda yose mu gihugu. Atunzwe n’ubu buvuzi gusa, aho aba ari kuhubaka inzu ya kadastre nini kandi igezweho ayikesha uyu mwuga.

Rekeraho Emmanuel, perezida y’ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo avuga ko ubuvuzi bukoresheje ingoma bwemewe na OMS; ishyami rya loni ryita ku buvuzi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

ooooh abatabizi bicwa no kutabimenya ge ngiranti barakabaho "abarungi"kuko nzi akamaro kabo kuri ge MWe murira mutazi uwapfuye mwinumire

MAYANJA yanditse ku itariki ya: 15-07-2016  →  Musubize

ndashima cyane amakuru mutugezaho!ariko nasabagako mwajya mukosora amakosa neza mbere yogushyira inkuru komugaragaro nkinkuru y’umugabo uvurisha ingoma irimo amakosa atari make!kuburyo usanga yahinduye igisobanuro nyacyo MURAKOZE

immaculee yanditse ku itariki ya: 24-08-2012  →  Musubize

Masabo namushikiwe DADA bakaba abana ba Pasteur umuturanyi wuwo muvuzi nibatuze baturane numuturanyi neza dore ko igihe bahereye ntacyo bagezeho ese ubwo uwababaza Masabo abobantu baguyeyo muri iryo vuriro yaberekana nimiryango yabo,icyindi uwo muvuzi ndamuzi neza avura abantu bagakira kandi abamuharabika ntabwo bamuzi neza kuko bavuga ko yitwa Kamana kandi siko yitwa.

MURAKOZE

Nyandwi Agustin yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Ubusanzwe kirazira gupinga umuntu uvura kuko bariya boseyo kugira aho ugana kuko utazi ibyo bakoresha kandi bubakiyeho ahubwo funguka amaso mbere yo kugira aho ujya kwivuza wikuremo no guca urubanza kuko nibazakubeshye bose bafite ibyo bakoresha none se uvuza nyabingi uzi afite iki uzi nuko isa uzi ibibi byayo?uvuza ryangombe uzi yimitse iki?uvuza amahembe n’ibitega uzi akoresha igiki?none abavuza imandwa uzi afite iki nyamara mbere ya byose ko bakoresha ibibaha imbaraga mu kuvura kwabo kandi bagasoza nabo bavuga ko Imana yabafashije none se wabwirwa ni iki ko atari ibigirwamana bimitse none uravuga ngo uriya uvuza ingoma ngo akoresha inzoka ntawe niwamenya icyo akoresha wenda n’imuyuka wowe utabasha gusobanukirwa ,uvuza amajyini si ibiremwa byimyuka akoresha akoresha none uvuza ingoma avura ubwirwa ni iki icyo afite uravuga ko akoresha inzoka warayibonye se itonde ushishoze wica urubanza burya utararuha numenya ubwenge uvuga ayabapfapfa iyo wemeye kwivuza ukajya mubyo nakwita imihango ivuze nyine ureke guca urubanza kuko hari abantu bavura aha hanze kuko bavura ibyananiranye Ni byiza kudaca imanza kuko nta byera ngo de!!kuko ubashize kubona nka baba Pasteur berekwa cg abapfumu babona bo bakubwira ibyobabona watinya .Bitagukundiye wagana Imana aho guca Imanza kuko niyo nzira itagira icyo ibangikanye nacyo .Amaburakindi amagara iyo asesekaye buri wese asama aye nibwo umuntu yihutira kwikurikirana niba ujyiyeyo nubundi wabangikanyije wi haranya ngo ushyireho critique kuko uri gusama amagara niba utabishoboye gana Imana kuko utazi aho izakorera ugakira ubwo burwayi aliko kandi mkjuye mumenya ko abavuzi bariho kandi bazahoraho kandi bakaba bazi no kuvura ibyo wabikoraho iki? Wabiharira Imana yabaremye izi ibyabo neza.

mushishozi yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

ngewe ndavuguruza ko ibyo masabo avuga ko ari ukubeshya ndemeza ko aho hantu nahivuje nkakira ikindi nongeraho ni uko ari ivuriro rya gakondo atari idini,ibyo masabo avuga ntashingiro bifite ntanamaturo tujya dutura uwo muvuzi ahu bwo iyo akuvuye ugakira uramushimira kubushake bwawe.ibyo kuvuga ngo abantu bahorayo ntago umuntu yakuvura ngo ubure no kuza kumusura.ikindi ntaninzoka jye nahabonye nkuko abivuga uko ni uguharabika umuturanyi baturanye nareke guharabika ahubwo ajye yegera abahivurije
MURAKOZE

riberakurora martin yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

aba ni abarungi turabizi twese basenga inzoka

masabo yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Ibyo kuvuga ko bahita bakira nta shingiro bifite. Nzi abantu bamaze imyaka muri ayo mavuriro y’abarungi barahapfira batigeze boroherwa. Ikibaranga si ugukira vuba ahubwo ni uko uwagiye kuhivuza agomba guhora abazanira amaturo, yaba yarakize cg akirwaye. Uretse kuvuza ingoma abo bavuzi hari agafu basiga abarwayi mu mazuru bagatangira kwikaraga bakibwira ko ari ikimenyetso cy’uko barimo koroherwa. Mu turere tumwe bavuga ko abajyayo basenga inzoka ariko nta gihamya cyabyo umuntu yabona. Ariko rero byonyine ukuntu umuntu wivujeyo agira ubwoba iyo umubwiye kudasubirayo biteye kwibaza.

Vivens yanditse ku itariki ya: 20-08-2012  →  Musubize

Uyu ni danger 2.

dada yanditse ku itariki ya: 20-08-2012  →  Musubize

Ubwo "buvuzi" busanzwe buzwi mu tundi turere tw’u Rwanda. Ni abavuzi bitwa abarungi. Ni ibyo kwitonderwa. Bimeze nk’idini. Uwagiyeyo ntajya avayo; bagira ubwoba ko bahacitse byabagwa nabi. Bagira igihango kidasobanutse kandi bagatinya kuvuga ibiberayo.

Vivens yanditse ku itariki ya: 19-08-2012  →  Musubize

Uyu muvuzi ndumva ari special, ahubwo mudushakire adress ye neza tuzigire kwivuza.

Nkunda yanditse ku itariki ya: 19-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka