Amwe mu mateka ya korari Sinayi yaririmbye "akamanyu k’umutsima".
Korari Sinayi yamenyekanye cyane kubera indirimbo yayo yaririmbye yise ‘‘Akamanyu k’umutsima’’. Iyi korari ni imwe mu makorari abarizwa mu mudugudu wa Kamashashi muri Paruwasi ya Kanombe mu mujyi wa Kigali.
Korari Sinayi yavutse muri 1997 ikaba yari igizwe n’abaririmbyi umunani higanjemo abagore. Bamwe muri aba bagore bari bagize iyi korari baririmbaga ijwi ryo hasi (base) risanzwe rimenyerewe ku bagabo ndetse n’uwabacurangiraga piano yari umudamu.
Nubwo korari Sinayi yatangiye gutyo ariko, kuri ubu ifite abaririmbyi bagera kuri 87 abagore n’abagabo.
Iyi korari yagiye ihura n’ubuzima buyigoye cyane cyane kubyerekeranye no kubona ibikoresho byo kwifashisha mu kuririmba dore ko yatangiye ikoresha ingoma gakondo.

Yiyambaje imirimo y’amaboko kugira ngo ishobore kubona ubushobozi bwo kugura ibyuma bikenewe kugira ngo ishobore kugera ku ntego yayo yo kwamamaza ubutumwa bwiza babinyujije mu ndirimbo.
Imwe mu mirimo y’amaboko bakoze harimo kubaka amazu ndetse no kubumba amatafari. Korari Sinayi yabumbye amatanura abiri ndetse bubaka n’amazu ane kugira ngo bashobore kubona amafranga yo kugura ibyo bikoresho bya muzika no kubona amafranga y’umusanzu muri korari.
Mu mwaka wa 1999 nibwo Korari Sinayi yabashije kwigurira ibyuma bya muzika, imyambaro (uniforme) ya korari n’ibindi. Korari Sinayi yarushijeho kugenda itera imbere haba mu bikoresho haba no mu butumwa itanga.
Uretse ahahoze ari Gikongoro na Kibuye itaragera, Korari Sinayi yazengurutse u Rwanda rwose itanga ubutumwa bwiza. Ingendo zose hamwe yakoze mu Rwanda zigera mu 152; nk’uko bitangazwa na perezida wa korari Sinayi, Harusha Emmanuel.

Korari Sinayi imaze kugira indirimbo nyinshi ziri ku makaseti (cassettes) atatu ni ukuvuga ko bafite Vol 1, vol 2 na vol 3. Ubu korari Sinayi irateganya gushyira indirimbo zayo kuma CD ikaba izakora CD vol 4 izaba yitwa ‘‘Mfite umwanya reka ngushime’’.
Iyi Volume ya 4 izaba igizwe n’indirimbo 12 hazaba hariho n’indirimbo yabo yamenyekanye cyane bise ‘‘Akamanyu k’umutsima’’.
Korari Sinayi irateganya urugendo mu gihugu cy’Uburundi mu kwezi kwa 11 k’uyu mwaka wa 2012.
Kuri iki cyumweru tariki 19/08/2012, iyi korari ifite igitaramo gikomeye kuri ADEPR Kacyiru saa cyenda ari nacyo izamurikiramo Volume 4 iriho indirimbo 12 iyi volume ikaba yitwa‘‘Mfite umwanya reka ngushime’’.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubwambere,ndabaramukije IMANA ibahezagire.jewe, narakunze indirimbozanyu cane.ahanunvantazukonobivuga.kuko, ndaziheruka arihozigisohoka.nagombandabasabe, nibavyoshoboka komwondungikira indirimbozanyu muri, email yanje, muzobamukozecane.cane cane muzonibuka:yewe,yakobo, Niki gitumye, wiheba.nizindi.Imana, I band anye, kubagiriraneza.murakoze.
Korali sinai imana ikomeze kubaha imigisha.
Natwe dushyigikiye korali sinayi umwami abarinde kdi abuzurize imperezo
Ndashimira korale sinayi uburyo yitanga kumurimo w’Imana kdi umwami ajye ababa hafi.
Courage !IMANA ibafashe vol.4 turayitegereje.umuhate wanyu si uw’ubusa muzirikane ibyo!
TUBASHIMIYE,UBURYO MUTUGEZAHO AMAKURU,SINAI COURRAGE TURI KUMWE KANDI KOMEZA WUBAHE IMANA KANDI NAWE WIYUBAHE NIBWO AMAVUTA Y’IMANA N’UMWUKA WERA BIZABANA NAWE.AKAMANYU KARAHARI AHUBWO MURYOHERWE.
chorale sinaindayishimiye cyane kuba yasubiye ku munara twari twarababuze,ariko se mwebwe muyibona mu ma concerts yayo iracyanezeza Imana n’abantu?ndayemera cyane
chorale sinaindayishimiye cyane kuba yasubiye ku munara twari twarababuze,ariko se mwebwe muyibona mu ma concerts yayo iracyanezeza Imana n’abantu?ndayemera cyane
Ese akamanyu kagiye he? Barakariye kararangira?