Ngororero: Abaturage bishimiye igikorwa cyo kugomera Nyabarongo
Hashize amezi ane mu kagali ka Cyome mu murenge wa Gatumba hatangiye gahunda yo kugomera umugezi wa Nyabarongo wari warataye inzira yawo maze ukangiza imirima y’abaturage wegera umuhanda wa kaburimbo.
Abaturage bo ku ruhande rw’akarere ka Ngororero bahingaga mu gishanga gikikije uwo mugezi bavuga ko bishimiye icyo gikorwa kirimo gukorwa kuko ubutaka bahingagaho bwari bumaze kugenda ari nako imirima y’abatuye hakurya mu karere ka Muhanga yaguka kuko umugezi wagendaga witarura inkombe zaho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatumba, Ernest Niyonsaba, avuga ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo kubungabunga uwo mugezi ubwawo ndetse n’umuhanda wa kaburimbo wari wasatiriwe n’amazi.
Ku gihe cy’imvura amazi arakuka akenda kugera mu muhanda ari nako umuvuduko wayo wangiza inkengero z’umuhanda. Ernest anasaba abaturage bakoresha igishanga cy’uwo mugezi gukomeza kubahiriza inkombe zawo; nk’uko ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) kibiteganya.

Uretse uko kwishimira ko umuhanda n’ubutaka byabo byitabwaho, abo baturage banishimira ko aribo bahabwa akazi mu mirimo yo kugomera uwo mugezi bikabafasha kubona amafaranga asimbura ayo bagombaga kuba barakuye mu musaruro wabo watwawe n’amazi y’uwo mugezi.
Abatuye ako gace bakunze kwibasirwa n’imyuzure ndetse n’amazi aturuka mu misozi ibakikije icukurwamo amabuye y’agaciro. Uwo mugezi urimo kugomerwa n’isosiyete y’ibwubatsi yitwa Horizon Construction imirimo ikaba iterwa inkunga na minisiteri y’ibikorwaremezi (MININFRA).
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|