Gakenke: Umugabo amaranye ubwanwa imyaka itatu atabwogosha
Umugabo witwa Bigirimana Djuma utuye mu Murenge wa Karambo, Akarere ka Gakenke afite ubwanwa burebure kandi busa neza. Yemeza ko amaze imyaka itatu atarabwogosha kubera imwemerere ye.
Djuma Bigirimana ubarizwa mu idini rya Isilamu avuga ko gutereka ubwanwa biri mu migenzo y’idini ryabo kandi bifite umumaro kuko Imana (Allah) ishobora kukongerera umugisha.
Akomeza avuga ko gutereka ubwanwa mu idini ryabo atari itegeko kuko bikorwa n’umuntu ubishaka.
Kugira ubwanwa bwiza ngo ntibyoroshye, bisaba kubugirira isuku, ubusigamo amavuta yabugenewe; nk’uko Bigirimana akomeza abisobanura.
Uyu mugabo ukora akazi ko gufotora asobanura ko amafaranga akura muri ako kazi anamufasha kwitaho ubwanwa bwe.

Abagabo benshi bagira ikibazo cyo kumarana ubwanwa iminsi irenze irindwi kubera kubarya ndetse no kuzamo imiburu.
Abagabo baganiriye na Kigali Today batanga ibitekerezo bitandukanye ku bijyanye no gutereka ubwanwa nka Djuma.
Faustin Uwiragiye, asanga gutereka ubwanwa nka Djuma ari byiza ariko ngo we afite imbogamizi y’amikoro kuko kubwitaho bisaba amafaranga.
Umugabo witwa Thelesphore nawe avuga ko adashobora gutereka ubwanwa kuko bigoranye kubwitaho.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
mwaramutse neza akazi karagenda ntakibazo
Ubwanwa nibwiza nukojye ntabwo ninjyeze mera ahubwo mwampa inama najye nkagira ubwanwa
nagiraga ngo nkusuhuze gakenke imeze ite?
Uwabereka ubw’uwitwa Abudurukarimu wahoze aba i Kabuga, kurya biramugora cyane iyo arya ibintu byoroshye nka souce.
gusa uriya mugabo nanjye iyo mbonye buriya bwanwa biranshimisha cyane gusa ahita ankundisha idini doreko ubu fite wese yitwa umusirame