Akora amakara mu bisigazwa by’ibishingwe atangije ibidukikije

Umugabo witwa Ntambara Canision utuye mu murenjye wa Byumba mu Kagari ka Gisuna azi gukora amakara mu bisigazwa by’imyanda; akaba asanga hari icyizere mu kubungabunga ibidukikije.

Ntambara yemeza ko amakara ye atangiza ibidukikije kandi atanga n’ifumbire. Ivu ryayo rivamo ifumbire bityo abayakoresha bakaba badata umwanya bajya kumena ibishingwe mu bimoteri.

Uyu mugabo ngo yagize igitekerezo cyo gukora amakara amaze kubona ko ibishingwe bishobora kubyazwa umusaruro w’ifumbire ndetse n’amakara. Afata ibishishwa by’ibiribwa bitandukanye nk’ibirayi, imyumbati, ibitoki n’ibindi byamara kubora akabishiririza.

Ayo makara ngo ni meza kandi arahendutse kuko atinda ku mbabura, gusa ngo yangiza amasafuriya kuko ngo mu byumweru bibiri uyakoresha isafuriba iba imaze gutoboka; nk’uko bisobanurwa n’uwitwa Kankindi Sousane.

Amakara akoze mubisigazwa by'imyanda.
Amakara akoze mubisigazwa by’imyanda.

Akomeza avuga ko bibaza icyo ayo makara akorwamo kuko nta vu agira ahubwo usanga ngo afite ibintu bimeze nk’itaka kandi ryinshi ushobora gukoresha nk’ifumbire, gusa ngo aratubuka kuko agafuka k’ibiro 20 umuntu agakoresha igihe kingana n’ukwezi.

Avuga kandi ko ukurikije uko amakara asanzwe agura aya arahendutse cyane kuko umufuka w’ibiro 20 ugura 3800 frw kandi ugacanwa ukwezi kose naho amakara asanzwe umufuka ugura 7000 frw kandi ukaba ushobora no kutamara ukwezi kandi ngo ntiyanduza amasafuriya kuko nta mwotsi agira.

Ntambara we yemeza ko amakara akora adatobora amasafuriya kuko ibintu biyagize bingana n’ibiri mu makara asanzwe, yongeyeho ko ikibazo afite ari igitaka cyinshi kuko iyo amaze gukoreshwa atongera ngo akoreshwe nkuko bimeze ku yandi makara.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza, twifuzako mwazajya mushyiraho na contact zaba bantu( ba rwiyemezamirimo) tukabona number cyangwa nimero zabo kubuto bworoshye , igihe umuntu agize icyo umukeneraho cyangwa yamubaza kuburyo bwisumbuye akaba yamubona.

nifuzako mwampa nimero za Ntambara
murakoze

Ngaboyurwanda Honore yanditse ku itariki ya: 23-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka