Umuhanzi Naason avuka mu banyamuzika nubwo batamenyekanye

Umuhanzi uririmba indirimbo nyarwanda, Nshimiyimana Naason, aratangaza ko avuka mu muryango w’abaririmbyi n’abahanzi nubwo batagize amahirwe nk’aye ngo bamenyekane.

Yatanze urugero kuri murumuna we witwa Viccy, mukuru we witwa David ndetse na mushiki we witwa Carine bose bakoze indirimbo ariko ntibabasha kuzisohora kubera ikibazo cy’amikoro. Naason kandi avindimwe kwa se wabo na Jackson Dadoe umwe mu batunganya umuziki bazwi mu Rwanda.

Ati “ kuri njye umuziki ni impano nkomora ku babyeyi banjye, natangiye amashuri abanza nzi gucuranga gitari mu nsengero. Nari narabyigishijwe na Papa kuko nawe yari umucuranzi. Nacurangiye amakorari akomeye nkiri umwana nka Korari Agape yo mu Gakinjiro ndetse na Korali Hoziyana. Naje kuza kwegera mukuru wanjye Jackson nuko anyigisha gutunganya umuziki, nuko ntangira kwikorera umuziki”.

Naason avuga ko yaje gukora indirimbo yise ‘Mpa Amahoro’ akiri mu ishuri, iyo akaba ari nayo ndirimbo yahereyeho n’ubwo yitanze ku maradio ngo imenyekane cyane. Nyuma yaje gushyira ahagaragara indirimbo ya kabiri ayita “Mfite Amatsiko,” ari nayo yatumye amenyekana cyane.

“ Iyo niyo yagaragaje ko ntangiye umuziki wanjye neza, nyuma naje gukora indirimbo nise “Indwara y’Urukundo,” nkomereza kuri “Nyigisha,” nshyiraho “Kibonumwe,” nshyiraho “Ndakwimitse,” nshyiraho “Ab’Isi,” nshyiraho n’iyitwa “Inkuru Ibabaje.”

Umuhanzi Naason wavutse tariki 25/11/ 1990 ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana batandatu. Amashuri abanza yayatangiriye mu kigo cya Kamuhoza, ayisumbuye ayiga ku kigo cya ETM (Ecole Technique Muhazi) aza kurangiriza muri Lycee de Nyanza mu mwaka wa 2009.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka