Duterimbere yerekanye ubushobozi bw’Umunyarwandakazi no kwanga ihezwa

Ishyirahamwe Duterimbere, ry’Abanyarwandakazi bahujwe no kuzamurana mu bukungu, ryashimiwe ko mu myaka 25 rimaze rishinzwe ryashoboye guhesha Abanyarwandakazi benshi ubukungu budashingiye ku byo bahabwa n’abagabo, ndetse no kwanga guhozwa ku mirimo yitwaga iya kigore.

Ministiri muri Perezidansi ya Repubulika, Venantie Tugireyezu, yashimye ibyo Duterimbere yagezeho, mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 imaze ishinzwe, kuri uyu wa kane tariki 06/12/2012.

Mu izina rya Mme Jeannette Kagame, wari kwifatanya na Duterimbere iyo atagezwaho inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Ministiri Inyumba Aloysie, Ministiri Tugireyezu yavuze ko Duterimbere ari urugero rwiza rw’ubushobozi bw’Umunyarwandakazi mu kwihesha agaciro.

Yagize ati: “Mwarwanye urugamba rutoroshye rwo guhangana n’imyumvire yafataga umugore nk’ukwiranye n’imirimo yo mu rugo gusa yo kurera abana no kwita ku mugabo, aho kandi umugore yafatwaga nk’umutungo, none ubu akaba yinjiza umutungo mu rugo; ibyo dukwiye kubyishimira cyane.”

Duterimbere ni ishyirahamwe ry’abagore bagera ku 2000 ariko bafite abanyamuryango b’icyubahiro b’abagabo.

Bishyiriyeho ibigo by’imari bya COOPEDU na Duterimbere MFI, kugirango bizigamire banafashe abaturage, cyane cyane abagore badafite amikoro ahagije, mu guteza imbere imishinga ibahesha ubukungu.

Abagore bashoboye gukora imirimo yose iteza imbere igihugu, nk'uko umusaruro bazanye kumurika ubigaragaza.
Abagore bashoboye gukora imirimo yose iteza imbere igihugu, nk’uko umusaruro bazanye kumurika ubigaragaza.

Ku munsi w’isabukuru, abanyamuryango ba Duterimbere baturutse hirya no hino mu turere dutandukanye aho ikorera, baje i Kigali kwerekana umusaruro w’ibyo bakora, birimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubukorikori no gutunganya ibiribwa, ibinyobwa n’imiti itandukanye.

Umusaruro abari muri Duterimbere batanga uzajya ushorwa no mu ku masoko yo mu mahanga ya hafi, ndetse hakaba n’icyizere ko uzajya ujyanwa mu bihugu bya kure, nk’uko babyijejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Amerika, Hillary Clinton, muri gahunda abateramo inkunga yiswe AWEP.

Kuva Duterimbere yatangira mu mwaka w’1987 kugeza ubu, ngo imaze guteza imbere benshi, ishingiye ku nguzanyo, amahugurwa n’ubujyanama itanga ku bantu bayizigamamo, n’ubwo ngo nta nyigo y’umubare wabo irashyira ahagaragara, nk’uko Perezida wayo, Martine Umubyeyi yabitangaje.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka