Manager wa Urban Boys afite ubukwe kuri uyu wa gatandatu
Muyoboke Alexis, umujyanama w’itsinda rya Urban Boys akaba yaranigeze kuba umujyanama wa Tom Close nyuma akaba n’uwa Dream Boys, tariki 08/12/2012, azasezerana na Muhimpundu Deis Ornella babyaranye umwana.

Gusaba no gukwa bizabera Kicukiro saa tatu za mugitondo naho gusezerana bibere mu kiriziya ya Mutagatifu Etienne (Saint Etienne) mu Biryogo saa munani.
Abatumiwe muri ubu bukwe ndetse n’abageni bazakirirwa mu busitani bwa Hotel Mt Kigali iri i Nyamirambo. Kigali Today ibifurije ubukwe bwiza no kuzagira urugo ruhire.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|