Urwego rushinzwe kurangiza imanza za ICTR rushyize imbere gufata Kabuga, Mpiranya na Bizimana
Perezida w’urwego rushinzwe kurangiza imirimo y’urukiko rwa Arusha (MICT) tariki 05/12/2012 yatangarije akanama gashinzwe umutekano ku isi ko bashyize imbere gukurikirana no guta muri yombi abantu batatu bari ku isonga ry’abashakishwa n’urwo rukiko.
Theodor Melon uyoboye MICT yasabye ibihugu bigize akanama gashinzwe umutekano ku isi kugira icyo bikora kugira ngo Felicien Kabuga ufatwa nk’umuterankunga ukomeye wa Jenoside, Augustin Bizimana wari Minisitiri w’Ingabo mu gihe cya Jenoside na Protais Mpiranya wari ukuriye umutwe warindaga Prezida Juvenal Habyarimana batabwe muri yombi.
Kabuga akekwa ko ari mu gihugu cya Kenya aho akingiwe ikibaba n’ubutegetsi bwo hejuru bw’icyo gihugu nk’uko na filime yasohowe n’umunyamakuru wa NTV, John Allan Namu uzwi mu gukora inkuru z’iperereza (investigative story) yabigaragaje.

Kabuga yagize uruhare nyamukuru mu gushinga RTLM yashishikarije abantu mu gutsemba Abatutsi kandi anagura ibikoresho gakondo byakoreshejwe mu kwica inzirakarengane z’Abatutsi muri Mata 1994.
Augustin Bizimana wari Minisitiri w’Ingabo bivugwa ko yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nyuma ariko amakuru agishidikanwaho ni uko ngo yaba yarapfuye nubwo nta gihamya n’imwe ibigaragaraza.
Igihugu cya Zimbabwe giherutse kwemera ko Protais Mpiranya ashobora kuba yihishe muri icyo gihugu, ibirego abayobozi ba Zimbabwe bahakanye igihe kirekire. Kuva icyo gihe, batangaje ko bagiye kumuhiga bukware ariko kugeza uyu munsi Mpiranya akomeje kuburirwa irengero.

Umushinjacyaha wa MICT ashimangira ko atazahwema igihe cyose atarata muri yombi abo bagabo batatu maze bagashyikirizwa ubutabera mpuzamahanga; nk’uko ibiro ntaramakuru bya Hirondelle dukesha iyi nkuru bibitangaza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
that news is good but ictr say minister is not victimes of genocidaire is nonono si impossibole can you check those decision.