Gakenke: Inzoga z’urwagwa zipfundikiye zifite ikibazo cy’isoko

Alexis Banzirabose, umwe mu bafite uruganda rukora inzoga z’urwagwa mu Murenge wa Rushashi, Akarere ka Gakenke atangaza ko abaturage badakunda kugura inzoga z’urwagwa zipfundikiye kubera amacupa zirimo ari mato kandi zigahenda.

Ashimangira ko abaturage bo mu cyaro bakunda kunywa za nzoga zisanzwe zidapfundikiye kuko icupa ari rinini kandi rihendutse. Icupa ry’inzoga rya cl 300 yatunganyirijwe mu ruganda rigurwa amafaranga 300 mu gihe icupa rya cl 75 ry’inzoga isanzwe rigurishwa naryo kuri ayo mafaranga.

Banzirabose asobanura ko impamvu inzoga bakora zihenda biterwa n’ibikoresho bakoresha bihenda birimo ibitoki, isukari no guhemba abakozi. Ngo muri iyi minsi, bafite ikibazo cy’ibitoki bike, ni byo babonye bakabigura ku giciro cyo hejuru.

Banzirabose atangaza ko inzoga z'urwagwa zipfundikiye zitagira isoko nk'inzoga z'urwagwa zisanzwe. (Photo: N. Leonard)
Banzirabose atangaza ko inzoga z’urwagwa zipfundikiye zitagira isoko nk’inzoga z’urwagwa zisanzwe. (Photo: N. Leonard)

Bakora inzoga no mu nanasi ndetse n’ibisheke dore ko byo biboneka ku byinshi mu Murenge wa Rushashi n’indi mirenge ibakikije; nk’uko Banzirabose akomeza abisobanura.

Izo nzoga zipfundikiye zishobora kuba zikoranwa isuku ugereranyije n’inzoga zengwa n’abaturage ku giti cyabo, rimwe na rimwe inganda zabo zisurwa n’abashinzwe isuku mu karere ndetse n’imirenge.

Inzoga z’urwagwa zipfundiye zifite akarusho ko zigaragraza igipimo cy’umusemburo urimo bityo ukaba ushobora kwipimira ukirinda gusinda mu gihe inzoga z’urwagwa zisanzwe nta gipimo cy’umusemburo zigira; nk’uko umwe mu bazinywa abitangaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka