Dream Boyz yasusurukije impunzi mu nkambi ya Kigeme
Itsinda rya Dream Boyz rigizwe n’abasore babiri Nemeye Platini na Mujyanama Claude aka TMC, kuwa kane tariki 06/12/2012 ryasusurukije impunzi z’Abanyekongo zahungiye ku nkambi ya Kigeme iri mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.
Aha hari mu biganiro byateguwe n’ikinyamakuru cyandika ku burezi mu Rwanda “Oasis Gasette” mu mushinga wacyo witwa “my best future” (ahazaza hanjye heza) bigamije kwigisha urubyiruko rw’impunzi z’Abanyekongo kwirinda SIDA n’izindi ngaruka urubyiruko rushobora gukura mu kwishora mu mibonano mpuzabitsina.


Uru rubyiruko rw’impunzi rwatunguye abantu benshi ubwo rwafatanyaga n’iri tsinda kuririmba indirimbo za Dream Boyz, bakaba banasimburaga abahanzi bamwe na bamwe bafatanyije na Dream Boyz mu ndirimbo zitandukanye nka Kitoko muri “Bella”, ndetse na Jay Polly mu ndirimbo “mumutashye”.
TMC yatangaje ko acyumva kobasabye Dream boyz kuzajya kuririmbira ipunzi zo mu nkambi ya Kigeme yumvise ari ishema rikomeye kuri Dream Boyz kuko yari itoranijwe na Oasis Gasette.

Yakomeje atangaza ko bari bizeye ko mu ndirimbo zabo bazimo nkeya kuko hari izagiye zikundwa mu bice bya Goma na Bukavu, ariko ngo batunguwe no gusanga n’indirimbo basohoye vuba uru rubyiruko rw’impunzi ruzizi.
Yabisobanuye muri aya magambo: “50% twumvaga ko hari izo bazi n’izo wenda batazi. Impamvu ni uko nk’ubu ngubu hari indirimbo zacu zagiye zigira ama succes akomeye hanze y’u Rwanda, harimo nka za Bella, Mumutanshye, isano, … ni indirimbo zakunzwe mu bice bya Goma, Bukavu no mu Burundi muri rusange. Gusa twatunguwe tubonye ko n’iyo duheruka gusohora bayizi”.

Itsinda rya Dream Boyz ngo ryishimiye kuririmbira mu nkambi ya Kigeme ndetse ngo kuba bazi indirimbo zabo byaberetse ko umuziki wabo hari ahandi hantu ugera.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
ababasore ndabemeracyane kbs bazibyinshi
ababasore ndabemeracyane kbs bazibyinshi
ababasore ndabemeracyane kbs bazibyinshi
ababahungu ntawakwirenga perfomance yabo naho utamenya indirimbozabo yaba ataravukiye mu Rwagasabo kandi yaba adakunda u RWANDA na RNB
ababahungu ntawakwirenga perfomance yabo naho utamenya indirimbozabo yaba ataravukiye mu Rwagasabo kandi yaba adakunda u RWANDA na RNB
ababahungu ntawakwirenga perfomance yabo naho utamenya indirimbozabo yaba ataravukiye mu Rwagasabo kandi yaba adakunda u RWANDA na RNB