ICTR yanze icyifuzo cya Minisitiri Niyitegeka cyo gukora iperereza ku batangabuhamya b’ubushinjacyaha

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwanze icyifuzo cya Eliezer Niyitegeka wahoze ari Minisitiri w’itangazamakuru n’itumanaho mu gihe cya Jenoside cyo gukora iperereza ku batangabuhamya b’ubushinjacyaha yemeza ko “bamubeshyeye”.

Niyitegeka yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu arimo gukorera mu gihugu cya Mali. Yasabye inshuti z’urukiko gukora iperereza ku mutangabuhamya wiswe GGV mu rwego rwo gutangira kumukurikirana mu rukiko ku buhamya bw’ “ibinyoma” yatanzweho; nk’uko ibiro ntaramakuru bya Hirondelle bibitangaza.

“Urukiko rusanga Niyitegeka nta mpamvu agaragaza ko umutangabuhamya GGV yabeshye urukiko abigambiye kandi abishaka”; nk’uko icyemezo cy’urukiko kibivuga.

Abunganira Niyitegeka mu nkiko bavuga ko basabwe ko umwirondoro w’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha utangazwa kugira ngo batangire kubakurikirana mu nkiko zo mu Rwanda ariko urukiko rwemeza ko ntabyo rwasabwe.

Niyitegeka yahamwe n’ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kuwa 05/04/2003 akatirwa igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose. Icyo gihano cyemejwe kandi n’urugereko rw’ubujurire tariki 09/07/2004.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka