Bazirete: Basaba gufashwa kwimurirwa isoko nyuma yo guhindura umuhanda
Abaturage bakorera mu isoko rya Bazirete mu murenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu bavuga ko bakwiye gufashwa kwimura isoko ryabo kuko batakibona abaguzi b’ibicuruzwa byabo kubera ko umuhanda wanyuraga ku isoko wimuwe.
Isoko rya Bazirete rizwi cyane gucuruza imboga zera mu murenge ya Bugeshi, Mudende, Kanzenze na Busasamana rifasha abahinzi kuko babona ababagurira bitabagoye ariko ubu imboga zirangirika cyane cyane nk’amashu kubera kubura abaguzi.
Ubwo umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheih Bahame Hassan, yasuraga abacururiza kuri base ari kumwe n’itsinda rishinzwe gucyemura ibibazo, abaturage batangaje ko badafite ibibazo byinshi ahubwo icyo bashyize imbere ari ukwiteza imbere no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yabasabye kuba umwe no guharanira ko ibyo bagezeho ntawabisenya cyane cyane abacengezi baturuka muri Congo bakinjira mu Rwanda. Abaturage basabwe kuba ijisho rya mugenzi w’undi kandi bagatanga amakuru ku nzego zibakuriye kugira ngo n’ikitagenda neza gishobore gucyemurwa kare.
Abaturage batanze ibitekerezo ku ngabo z’igihugu bazisaba guhangana n’umwanzi uwo ariwe wese uzashaka kubahungabanyiriza umutekano bo bakazababa hafi batanga amakuru ku washaka guhungabanya umutekano bamaze kugeraho.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|