Perezida Kagame yakiriye impuguke zo muri Amerika zizateza imbere ubuvuzi mu Rwanda

Ibitaro byitwa Mercy bya Oklahoma muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), byemereye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ko bizafatanya n’inzego za Leta mu guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda, nyuma y’inyigo irimo gukorwa kugira ngo bamenye ibyiciro bigomba kwitabwaho kurusha ibindi.

Kuri uyu wa gatatu tariki 26/6/2013, Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’impuguke 27 mu by’ubuvuzi zo muri Mercy Hospital, bayobowe na Dr Mike O’neal, bakazakora ubushakashatsi mu bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe, ibya Polisi biri ku Kacyiru, ibya Muhima ndetse n’ibya Kibagabaga, byose biri mu mujyi wa Kigali.

Hazasuzumwa uburyo ubushobozi bw’abakozi butera imbere, ibikorwaremezo mu by’ubuvuzi bihari, ibikoresho by’ubuvuzi bikoreshwa mu bitaro, ubushakashatsi bukorwa, ikoranabuhanga mu kwita ku barwayi no kubika inyandiko, kwita ku ndembe cyane cyane izangiritse mu bwonko, ndetse n’imicungire inoze y’ibitaro.

Perezida Kagame hamwe n'impuguke mu buvuzi zo muri Mercy Hospital.
Perezida Kagame hamwe n’impuguke mu buvuzi zo muri Mercy Hospital.

“Nyuma y’iyi nyigo tuzatangaza raporo igaragaza imbaraga zihari mu kwita ku buzima bw’abarwayi, ndetse n’ibikwiye kwitabwaho hamwe n’ubufasha tugomba gutanga, kuko dufite abahanga batandukanye bashobora gutuma abaturage b’abanyarwanda bagira ubuzima bwiza”, Jim R. Gebhart uyoboye Mercy Hospital, niko yatangaje.

Ministiri w’ubizima, Dr Agnes Binagwaho, yashimye impuguke z’ibitaro bya Mercy, akaba yijeje ko bazahabwa amakuru yose bakeneye, nyuma hakazabaho ibiganiro bigamije kungurana inama ku byiciro by’ubuzima bizahabwa inkunga n’ibyo bitaro.

Iryo tsinda ry’impuguke zivuye muri Leta ya Oklahoma y’igihugu cya USA, riri mu Rwanda kuva tariki 23/06-05/07/2013, rikaba ryizeza ko rizakomeza ubufatanye n’u Rwanda, mu guteza imbere ubuzima n’uburezi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

impuguke nkizi ziba zikenewe cyane kubera ko zerekana aho bitagenda neza ndetse bikerekana nahagomba kwitabwaho, ibi reri byose bikaba biri mu nyungu z’u rwanda, abanyarwanda rero dukwiye gukomeza kwishimira gahunda nkizi kuburyo bushimishije, kandi tukifuza ko ahubwo zagera muri domaines zose

kalisa yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka