Rutsiro: Bamwe mu banduye SIDA bemeye kwigaragaza kugira ngo bahabwe amatungo

Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga mu Rwanda, AGHR (Association Générale des Handicapés au Rwanda) rirashimirwa uruhare rwaryo mu kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA kubera ko amatungo ritanga atuma abanduye bihishaga bemera kwigaragaza kugira ngo na bo abagereho.

Uwayezu Charlotte uhagarariye koperative “Ubuzima Burakomeza” igizwe n’abanduye SIDA 120 barimo abagore 92 n’abagabo 28 bo mu mirenge ya Murunda, Musasa, Gihango na Ruhango, avuga ko AGHR yabahaye nka 12 tariki 30/12/2011 ari abantu 60 gusa, ariko abandi babibonye na bo batinyuka kwigaragaza, abanyamuryango bakomeza kwiyongera kugeza babaye abantu 120.

Uwayezu ashima cyane AGHR kubera icyo gikorwa yakoze mu murenge wa Murunda kuko ababana n’ubwandu babasha kwigaragaza bityo ntibakomeze kwanduza abandi.

Abamaze kwigaragaza bahabwa inka n'amatungo magufi.
Abamaze kwigaragaza bahabwa inka n’amatungo magufi.

Mu gihe AGHR yatangaga amatungo ku cyiciro cya kabiri, aho yashyizemo n’amatungo magufi ngo byabaye akarusho kuko na wa muntu utishoboye watekerezaga ko yahora yanduza abandi kuko batamuzi yumvise noneho ko na we agomba kwigaragaza kugira ngo na we iyo hene cyangwa se intama imugereho.

Uwayezu ati “Icyatumye abantu babasha kwiyongera ahanini ni izo nka 12 baduhaye. Byarabababaje cyane, umuntu uri iyo hasi yabona tugiye gutangira kuziturirana kuri izo nka bikamubabaza cyane bigatuma na we afata icyemezo cyo kwigaragaza.”

Umwe mu basobanura uburyo yageragezaga kwihishahisha ni uwitwa Hitiyaremye Laurent wo mu mudugudu wa Rubaya mu kagari ka Gisiza mu murenge wa Musasa. Avuga ko ashobora kuba yaranduye mu 1999, ariko akaba yaragiye kwipimisha mu mwaka 2002 .

Uwizeye ashima AGHR ibaha amatungo bigatuma n'abandi banduye bigaragaza bityo ubwandu bushya bukagabanuka.
Uwizeye ashima AGHR ibaha amatungo bigatuma n’abandi banduye bigaragaza bityo ubwandu bushya bukagabanuka.

Kwa muganga ngo basanze yaranduye ariko abanza kwihishahisha atinya no kujya gufata imiti. Nyuma ngo yabonye abari mu ishyirahamwe ry’ababana n’ubwandu bwa SIDA bahabwa amatungo na we arijyamo, none na we akaba yarahawe inka tariki 21/06/2013.

Hitiyaremye ati “Ndagira inama abakiri hepfo iyo mu giturage bakihishahisha kuza bakatwegera.” Nubwo hari abagenda bigaragaza, mu karere ka Rutsiro haboneka n’abandi benshi bakomeje kwihishahisha, ari na bo ahanini bakomeza kwanduza abandi.

Uwayezu uyobora ishyirahamwe ry’abanduye virusi itera SIDA mu murenge wa Murunda avuga ko ku bitaro bya Murunda biherereye mu karere ka Rutsiro muri serivisi ikurikirana ibijyanye n’icyorezo cya Sida, hagaragara umubare w’abantu 830 banduye, ariko abamaze kwigaragaza bari mu makoperative atatu ari yo “Ubuzima Burakomeza, koperative Dukorane Ngufu, no muri koperative yitwa Hinduka ari abanyamuryango 360 gusa.

Abamaze kwigaragaza barasaba abandi bakomeje kwihishahisha kwigaragaza.
Abamaze kwigaragaza barasaba abandi bakomeje kwihishahisha kwigaragaza.

Icyakora ngo n’abandi bakomeje kwigaragaza ku buryo na bo bagenda bishyira hamwe kugira ngo bashakishe ibyangombwa bisabwa bazakore amakoperative yabo, bityo na bo izo mfashanyo zizabagereho.

AGHR imaze guha ababana n’ubwandu bwa virusi itera Sida bo mu murenge wa Murunda inka 30 n’amatungo magufi agizwe n’ihene n’intama 303. Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi na yo yabahaye intama 50, ziyongera ku ngurube 48 koperative yabashije kwiyororera.

Inka 30 AGHR yatanze mu murenge wa Murunda zimaze kubyara izindi esheshatu, hakaba n’izindi nka eshanu bateganya ko zizabyara mu kwezi kwa karindwi n’ukwa munani 2013.
Ku matungo magufi 303 bahawe, 22 muri yo amaze kubyara.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka