Kagame, Museveni na Kenyatta biyemeje gukuraho bariyeri zibangamira abacuruzi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni n’uwa Kenya, Uhuru Kenyatta bagiranye inama kuri uyu wa Kabiri tariki 25/06/2013 mu Mujyi wa Kampala biyemeza guteza imbere ibikorwaremezo n’ubucuruzi mu Karere k’Afurika y’Uburasizuba (EAC).

Abo bakuru b’ibihugu bumvikanye ko bagiye gukuraho inzitizi zibangamiye urujya n’uruza rw’ibicuruzwa kugira ngo isoko rimwe ritange umusaruro ushimishije. Biteganyijwe ko hashyirwaho gasutamo imwe cyane cyane ku byambu nka Mombasa izishyurirwaho rimwe imisoro n’amahoro.

Ibi bizagira uruhare mu kugabanya iminsi ibicuruzwa byamaraga mu nzira kuva ku cyambu cya Mombasa kugera ku mupaka wa Malaba ugabanya Uganda na Kenya ive kuri minsi 18 igere ku minsi itanu.

Kenyatta, Museveni na Kagame.
Kenyatta, Museveni na Kagame.

Abo bayobozi kandi baganiriye ku nzira ya gari ya moshi izava ku cyambu cya Mombasa ikazagezwa no mu Rwanda, bizoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa kandi ku giciro gito ugereranyije n’ubwikorezi bukoresha imodoka nini.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni aganira n’itangazamakuru, yavuze ko bumvikanye kubaka umuyoboro w’amavuta uzava Eldoret ku cyambu cya Mombasa, ukanyura i Kampala ukabona kugera mu Rwanda.

Hari n’undi muyoboro w’amavuta uzakorwa hagati ya Uganda, Sudani y’Amajyepfo na Kenya uzakoreshwa mu bwikorezi bw’amavuta ataratunganwa (Crude oil); nk’uko Prezida Museveni yakomeje abitangaza.

Yongeraho ko abakuru b’ibihugu banzuye ko bazubaka uruganda muri Uganda rutunga ibikomoka kuri peteroli yo mu bihugu by’uburasizuba ikazabona gukwirakwiza muri Afurika y’Uburasizuba.

Ku ruhande rw'u Rwanda, inama yanitabiriwe na Minisitiri Mukaruriza ushinzwe EAC, Lwakabamba ushinzwe ibikorwa remezo ndetse na Ambasaderi Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda.
Ku ruhande rw’u Rwanda, inama yanitabiriwe na Minisitiri Mukaruriza ushinzwe EAC, Lwakabamba ushinzwe ibikorwa remezo ndetse na Ambasaderi Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda.

Iyo nama yabaye mu muhezo yanaganiriye uburyo bakongera ingufu ziva ku mashanyarazi n’izindi ngufu ziyuburura kugira ngo ibihugu by’uburasizuba byihaze mu ngufu dore ko zikiri nkeya.

Muri iyo nama, abo Perezida batatu banagarutse ku irangamuntu na visa imwe ndetse n’Ubumwe bw’Afurika y’Uburasizuba. Kugira ngo bigerweho, buri gihugu cyahawe ibibazo kigomba gukurikirana bazahura buri mezi abiri ngo basuzume aho bigeze bishyirwa mu bikorwa.

Indi inama izabera i Nairobi muri Kenya, izakurikiraho ikazakirwa n’igihugu cy’u Rwanda mu mezi ane ari imbere.

Ku ruhande rw’u Rwanda, iyo nama yitabiriwe na Prezida Paul Kagame, Minisitiri Mukaruliza Monique ushinzwe Umuryango w’Uburasizuba, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Prof. Silas Rwabamba na Major Gen. Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda.

Perezida Kagame, Museveni na Kenyatta mu kiganiro n'abanyamakuru.
Perezida Kagame, Museveni na Kenyatta mu kiganiro n’abanyamakuru.

Itsinda rya Kenya ryitabiriye inama rigizwe na Perezida Uhuru Kenyatta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Prof. Michael Kamau, Umunyamabanga w’Inama y’Abaminisitiri, Amina Mohammed, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Hassan Ali Joho na Guverineri w’Intara ya Mombasa n’abandi.

Uretse Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, Uganda yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Sam Kutesa, Minisitiri w’Ingufu, Eng. Muloni, Minisitiri w’Ubwubatsi, Byandala n’abandi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Maze gusoma ibi bitekerezo byizweho, ikipe iruzuye kandi iratekereza kubintu byiza pe. Impungenge mfite ni uko babazungu bazabibangamira nkuko babisanganywe.

Gusa aha niho herekana ko aba bayobozi bifuza ko duha imbaraga umurage w’umuyobozi wacu "kwiha ahagaciro" kuko ntawundi wakaguha.

Alias yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

inzitizi zose zishobora kudindiza iterambere ry’akarere zigomba gushakirwa umuti maze hakaboneka ibisubizo kugirango akarere gakomeze gatere imbere kandi kagire iterambere rirambye, ibikorwa remezo rero akaba aribyo byitaweho kurusha ibindi cyane.

sisi yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka