Huye: Imwe mu misoro isoreshwa n’Akarere yaragabanyijwe

Ingano y’imisoro n’amahoro yari yemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ntiyishimiwe n’abasora bituma hari imisoro igabanywa bishingiye ku kuba abayitanga batinjiza amafaranga menshi.

Mu misoro yagabanyijwe harimo itangwa n’abafite ibyarahani, abafite secrétariat public, abafite imashini yandika, abafite publiphone, ahacururizwa amata n’icyayi (cafétéria), ahari kioske, ahacururizwa umuriro wa EWSA, ku mavomero, ahapimirwa ibigage, ahakanikirwa amagare, ahadoderwa inkweto, ..

Ibi byose byakorewe kwirinda gusoresha amafaranga angana abantu bakorera amafaranga atangana. Muri rusange umusoro w’abakorera mu mujyi wagabanutseho amafaranga 2000, naho uw’abakorera mu cyaro ugabanukaho amafaranga 500.

Hagendewe ku Iteka rya Perezida wa Repuburika rigena ingano y’imisoro n’amahoro byishyuzwa n’Uturere, hari n’imisoro yiyongereye ariko hafatiwe ku mafaranga yinjizwa na ba nyir’ukuyisabwa.

Imisoro yongerewe yo, ahanini yavuye ku bihumbi icyenda cyangwa birindwi mu mujyi ishyirwa ku bihumbi icumi. Mu cyaro, iyiyongereye ahanini yavuye ku bihumbi bitatu magana atanu cyangwa bine magana atanu, ishyirwa ku bihumbi bitanu.

Iyi misoro yongerewe rero ni irihwa n’abacuruzi baranguza ndetse n’abacuruza byinshi, dore ko ngo bitanoroshye kubatandukanya mu mujyi wa Huye.

Hongerewe kandi imisoro ku bafite za alimentations, abafite inzu zikorerwamo siporo ndetse na sauna, abafite amakaragiro, abagura kawa, abafite ibinamba byogerezwamo ibinyabiziga, za dépots z’inzoga n’iz’imyaka, abakora imigati, …

Inama njyanama y’Akarere ka Huye yateranye kuwa 21/06/2013 yemeje ibi bipimo, kandi ngo bizatangira gukurikizwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2013-2014.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka