Ruhango: Igikoni cy’ishuri cyagwiriye abakozi babiri barakomereka bikomeye
Igikoni cy’ishuri rya Lycee Ikirezi de Ruhango cyagwiriye abakozi batekera abanyeshuri, babiri barakomereka bikomeye cyane bahita bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Kibingo.
Iyi mpanuka yabaye saa sita z’amanywa tariki 25/06/2013 igihe aba bakozi bari batangiye kwarura ibiryo abanyeshuri bari burye.
Umwe mu bakozi wiboneye iyi mpanuka iba, yagize ati “twese twari dutangiye akazi ko kwarura, nuko igikoni kirariduka bamwe dushobora kwitaza abandi babiri aba aribo kigwira nyine”.

Abagwiriwe n’iki gikoni ni Batamuriza Francois na Habiyaremye Aziel, ubwo twabasangaga ku kigo nderabuzima cya Kibingo wabonaga ko bakomeretse cyane.
Batamuriza we wageragezaga kuvuga yagize ati “nyine ibiryo by’abanyeshuri byari bihiye twumva igikoni kiratatse harimo abanyeshuri na animatrice, ndeba hejuru mbona n’igisenge kiguye mbura aho njya mpita njya hagati ya muvelo ebyiri, njyewe bingwira ku rutugu abandi bariruka barasohoka njye na mugenzi hanjye tubura aho tunyura”.
Yakomeje agira ati “narebye kwiruka mbona ndibupfe, mpitamo kuguma hamwe birankubita ngwa hasi nubitse inda”.

Uyu mukozi avuga ko impamvu z’iyi mpanuka zatewe n’uko iki gikoni cyariho amategura aremereye. Ngo bari barabibwiye ubuyobozi ndetse banabereka ahantu hari icyuma cyagondamye, ubuyobozi bukaba bwari bwabwiye aba bakozi ko igikoni kizasanwa mu kiruhuko abanyeshuri baratashye.
Rwemayiri Claver Rekeraho uhagarariye inama y’ubutegetsi bwa Lycee de Ruhango, nawe ashimangira ko iyi mpanuka yatewe n’uburemere bwari hejuru y’igikoni, akameza ko bagiye guhita bagisana ndetse bakanagishyiramo amakaro.


Abagwiriwe n’iki gikoni, umwe muribo Habiyaremye Aziel yari ameze nabi cyane kuburyo hafashwe icyemezo cy’uko bagomba guhita boherezwa ku bitaro bya Kabgayi. Gusa bakaba bamaze umwanya munini batarabona imodoka ihabakura ku buryo wabonaga bishobora kubaviramo izindi ngaruka zikomeye.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Impanuka zibaho ahubwo nihashakirwe umuti ibyabaye ntibizongere.ariko nizereko bariya batetsi bamaze kwitabwaho muburyo bwose bushoboka.Naho lycèe de ruhangoyo Ikirezi ntawayikamira mukitoze kereka utaziko ari ikigocyiza kandi gitanga ubumenyi,nuburere bijyanye nikinyejana tugezemo.gusa ntibizongere.
impanuka nibintu bisanzwe ahubwo ndusengere bariya bakomereste babashe gukira ubundi ubuzima bukomeze.
Ariko murabona iki ar’ikigo kweri ngo nazahita bashyiramo amakaro ubwo urumva koko bijyanye ni uko igikoni cyari cyubatse?