Rusizi: PSF yashyizeho itsinda ry’abacuruzi b’indashyikirwa

Urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Rusizi rwashyizeho itsinda ry’abacuruzi b’indashyikirwa bazajya bafasha bagenzi babo mu buryo butandukanye burimo kubagira inama no kubakorera ubuvugizi.

Ubwo iryo tsinda ryatangizwaga tariki 25/06/2013, abaririmo batanze amafaranga miliyoni enye zizabafasha mu bikorwa byabo. Ngo kuba hahise haboneka aya mafaranga bigaragaza ko hari ubushake mu banyamuryango b’uru rugaga bwo kwiteza imbere mu buryo burambye.

Byakunze kugaraga ko mu karere ka rusizi hari abacuruzi benshi bibikaho amafaranga ntagire umusaruro atanga ariko ngo igihe kirageze kugirango umusaruro ujyanye n’ibikorwa; nk’uko bitangazwa na Kamuzinzi Godfroid uhagarariye abikorera mu ntara y’Uburengerazuba.

Abagize urugaga rw'abikorera i Rusizi bitoyemo indashyikirwa.
Abagize urugaga rw’abikorera i Rusizi bitoyemo indashyikirwa.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, aganira n’aba bacuruzi yabashimiye ku gikorwa batangije ku mugaragaro kigamije gutsura amajyambere mu karere abizeza ko bazaborohereza mu kugera ku bikorwa bifuza gukorera muri aka karere.

Aha kandi yababwiye ko mu cyerekezo cya 2020 abikorera aribo bazaba ishingiro ry’iterambere ry’igihugu kuko ngo bazaba bafite ibikorwa byinshi bahagarariye.

Mukarwema Yvette, umuyobozi wungirije ushinzwe urugaga rw’abikorera ku rwego rw’igihugu yavuze ko abacuruzi benshi bafite amafaranga ariko nyamara ntabwo ababyarira inyungu kubera kutishyira hamwe ngo barebe icyabateza imbere.

Mukarwema Yvette umuyobozi w'ungirije urugaga rwabikorera kurwego rw'igihugu.
Mukarwema Yvette umuyobozi w’ungirije urugaga rwabikorera kurwego rw’igihugu.

Yavuze kandi ko kwishyira hamwe bituma bagera n’ahandi mu bihugu byateye imbere kwigirayo ibyo bazakora mu gihugu cyabo bagamije kwiteza imbere. Aha kandi nawe yabatangarije ko Leta y’u Rwanda ishishikajwe no kubona urugaga rw’abikorera mu Rwanda rugera ku bikorwa by’indashyikirwa kuko abikorera bafite uruhare runini mu kwigira kw’Abanyarwanda.

Aba bacuruzi bagize urugaga rwabikorera b’indashyikirwa mu karere ka Rusizi ubwo batangaga umusanzu wo gutangira kwiyubaka bavuze ko bishimiye uru rugendo batangije kuko ari inzira ibaganisha aheza.

Bavuze ko bagiye gutangira gukorana na Leta neza naho ubundi ngo bari basanzwe bikorera ku giti cyabo ariko batajya inama n’ubuyobozi bw’igihugu.

Abikorera biyemeje gushora imiri zabo mu bucuruzi bwunguka.
Abikorera biyemeje gushora imiri zabo mu bucuruzi bwunguka.

Basabye ubuyobozi kujya bubaba hafi cyane cyane buborohereza mu buryo bwo kubona ibyangobwa byuzuye kuko akazi bakora kajyana n’ibyangombwa byaba iby’inzira, imihanda ikoze neza bazajya banyuzamo imari zabo n’ibindi.

Kugeza ubu urugaga rw’abikorera mu karere ka Rusizi rugizwe n’abantu 2000 ariko bashishikariza n’abandi kwiyandikisha.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka