Inzobere mu kuvura imitima n’imitsi ziraba ziri mu Rwanda kuri uyu wa gatatu
Abaganga babiri baturutse mu bitaro bya Apollo byo mu mujyi wa Chennai ho mu Buhinde, baraba bari mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 26/06/2013 kugirango bavure abarwayi batandukanye bafite indwara z’imitima ndetse n’imitsi.
Aba baganga ni Dr. Pressad Manne, impuguke mu kuvura indwara z’imitima ku bana bato, na Dr. Ramnarayan uzwiho kuvura indwara z’imitsi, bakaba bari mu Rwanda mu gikorwa cy’ubukorerabushake.
Aba baganga baba bari mu bitaro la Croix du Sud i Remera, ngo baravura abarwayi bose bazabageraho bafite ibibazo by’imitima ku bana bato ndetse n’abafite ibibazo by’imitsi nk’uko twabitangarijwe na Ntagungira Adrienne ukora mu bitaro La Croix du Sud.

Aba baganga baje mu gihugu ku nshuro ya kabiri, ngo bazasuzuma abarwayi, nyuma babandikire imiti banabagire inama, ndetse ni biba ngombwa ko bakorerwa ubundi buvuzi bahabwe gahunda nk’uko Ntagungira yakomeje abivuga.
Yagize ati : «Aba baganga ntabwo ari kenshi baza mu Rwanda, ni amahirwe tuba tugize kuko baba bafite ibikoresho kabuhariwe».
Aba baganga bazatangira kuvura i saa moya, bafite umunsi umwe gusa kuko baba bakenewe henshi. Akaba atari ubwa mbere baza mu gihugu kuko iyi ari inshuro ya kabiri.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nashakaga kubaza ese aba bagabga b’inzobere bazagaruka my Rwanda ryari??