Bigogwe: Bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abaturage bahoze batuye mu cyahoze ari Komini Mutura bibutse ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bavuga ko Jenoside yatangiye 1990 hakorwa igeragezwa kugera 1994.
Abaturage baturutse mu mirenge ya Bugeshi, Busasamana, Kanzenze, Mudende, Bigogwe na Kabatwa bitabira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iyabo yatangiye 1990, ariko igikomeje kubabaza ababuze ababo akaba ari ukubura amakuru y’ababo bishwe bataraboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ubu imibiri 9882 niyo ishyinguwe mu rwibutso rwa Kanzenze bishwe mu gihe cya Jenoside na mbere yaho, imwe mu mibare y’abazize Jenoside muri aka kace ikaba n’ubu itaraboneka nkuko byongeye gusabwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdoulatif, uvuga ko hagendewe ku mubare w’abantu bishwe bigaragaza ko imwe mu mibiri itaragaragazwa.
Abaturage bahoze batuye muri Komini Mutura bavuga ko ubwicanye bwakozwe bwateguwe bishobora kuba imwe mu mpamvu ituma imibiri y’abishwe itaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itandatu.

Abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Kanzenze basaba ko uru rwibutso rwakubakwa ndetse rukagurwa, bakaba basaba ko hashyirwa n’amazi n’amashyanyarazi byajya bifasha abahagana baje mu gihe cyo kwibuka.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|