Baragaya abanyamafaranga bijanditse muri Jenoside
Abashoramari mu nganda zitunganya umuceri mu Rwanda, baranenga abari bafite amafaranga barangiza bakayashora muri Jenoside akifashishwa mu kurimbura imbaga y’Abatutsi.

Aba bacuruzi bari mu ihuriro bise Rwanda Forum Rice Mill, babigarutseho mu muhango wo kunamira Abatutsi basaga ibihumbi 50 bashinguye mu rwibutso rwa Bisesero mu karere Karongi, bishwe muri jenoside mu 1994.
Umuyobozi w’iri huriro Niyongira Uziel avuga ko Leta ubwayo itari gutegura Jenoside yonyine ngo inayishyire mu bikorwa, akavuga ko abanyamafaranga bagize uruhare runini mu gushyigikira Jenoside, kuko bayishoyemo amafaranga bari bafite icyo gihe.
Yagize ati “Urebye, abashoramari bakiriya gihe, bari mu kigero nk’icyacu, ariko barangije amafaranga bari bafite bayakoresha mu bwicanyi, hari ingero nyinshi z’abaherwe bagiye bakatirwa hano mu Rwanda ndetse n’ahandi.”

Uwamahoro Peter, n’umuyobozi w’uruganda rutunganya umuceri mu Karere ka Ruhango, Gafunzo Rice Mill, yavuze ko nk’abashora mari b’ubu bagomba kurwanya ikibi cyose cya kongera guhembera Jenoside.
Yavuze ko amafaranga bafite batazigera bayashora mu migambi mibi, ko ahubwo bagiye kwegera abarokotse Jenoside, bakabafasha kwiyubaka, bagateza imbere igihugu.

Nyuma yo kinamira abashyinguye mu rwibutso rwa Bisesero bakahatera inkunga y’ibihumbi 500Frw, banafashe umwanya wo kuganiriza abarokokeye mu Bisesero, babereka ko batari bonyine. Babageneye inkunga y’ibiribwa bitandukanye, bifite agaciro ka miliyoni 3Frw.
Iri huriro ry’abanyenganda zitunganya umuceri, rimaze igihe cy’umwaka umwe rivutse, rikaba rigizwe n’inganda 21.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|