
Mu mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga, bigoranye Rayon Sports ibashije gusezera AS Kigali bari baranganyije mu mukino ubanza igitego 1-1, aho Rayon ibashije kuyitsinda 3-2.
Ikipe ya Rayon Sports ni yo yabanje igitego ku munota wa 15, ku ishoti rikomeye ryatewe na Kwizera Pierrot maze umunyezamu wa As Kigali ashiduka incundura zinyeganyega.
Nyuma y’iminota mike AS Kigali yaje guhita yishyura ku gitego cyatsinzwe na Kabula Mohamed, ndetse na Mico Justin ahita yongeramo ikindi gitego biba bibaye 2-1.
Ikipe ya Rayon Sports yaje guhita ikora impinduka yinjizamo Nshuti Dominique Savio, waje no guhita aha umupira Ismaila Diarra wahise atsindira Rayon Sports igitego cyo kwishyura.

Ikipe ya Rayon Sports yasabwaga gutsinda uyu mukino kuko kunganya byari gutuma isezererwa, yaje gukomeza gushakisha igitego, maze umunyezamu wa As Kigali aza gufata umupira yarenze urubuga rwe, Rayon Sports ihabwa Coup-Franc maze Kwizera Pierrot aza kuyinjiza neza maze Rayon Sports iba igize 3-2.

As Kigali yakomeje gushaka uko yakwishyura igitego, ndetse no mu minota ya nyuma y’umukino umunyezamu wa Rayon Sports aza gufata nabi umupira, umukinnyi wa AS Kigali ahita awutera mu izamu n’umutwe, ariko Manishimwe Djabel wari wagiyemo asimbuye aza guhita wukuramo mu gihe benshi bari babaze ko igitego cyinjiye


Rayon Sports yari yakoze impinduka ku bakinnyi babanje mu kibuga
Ababanjemo muri Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Jean D’Amour Mayor, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Munezero Fiston, Mugisha François Master, Muhire Kevin, Kwizera Pierrot, Mugheni Fabrice, Irambona Eric na Ismaila Diarra.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Apr Tuzayinyagira ibitego 3-1
Apr Rayon Sport Izayinyagira Ibitego 3-1
Apr Tuzayinyagira Ibitego 3-1
reyon tuzabikora 2 1
ngewe mpise ngira ubwoba ntabwo tujya dutsinda apr 2 kikurikirana none wabona natwe itunyagiye gsa uzatsinda azakigyane ntakundi ark wabona twongeye tikagipfura ndavuga igikona.
Iyi nkenya yari yaratwitendetseho ariko izabarize abandi!