Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu nibwo Hakiri Mabula usanzwe ikipe ya AS Kigali amaze kugera mu gihugu cya Australia, aho igiye gukinira ikipe yaho yitwa Sydney Olympic Fc nk’uko yabitangarije Kigali Today.

Hakiri Mabula yakiriwe n’umutoza mukuru wa Sydney Olympic Fc
Mu kiganiro twagiranye, yadutangarije ko yamaze gusinyira iyi kipe kuyikinira imikino ya nyuma ya Shampiona, akazasinya indi myaka ibiri Shampiona nirangira.
Yagize ati "Nageze hano muri Australia ku wa gatanu nijoro,nasinye amasezerano yo kurangizanya nabo Shampiyona kuko ubu irabura imikino 8, noneho nkazasinya indi muri Saison itaha y’imyaka ibiri"

Hakiri Mabula n’umutoza wungirije wa Sydney Olympic Fc
Muganga Hakiri Jean Pierre uzwi nka Mabula wanabaye Kapiteni wa AS Kigali, yakiniye amakipe nka Rayon Sports Mukura ndetse na Kiyovu Sports za hano mu Rwanda
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
uyu mu type twariganye kweri twaramwemeraga,none akaguruke ka mugejeje ibwotamasimbi.
Good,gusa AS Kigali ikomeje kwigaragaza mu gulkina mu mahanga.