Abaririmbyi Olivier na Amanda bakoze urubuga rw’ubukwe bwabo

Umuhanzi Kavutse Olivier na Amanda Fung bakoze urubuga rw’ibijyanye n’ubukwe bwabo buzaba kuwa gatandatu utaha tariki 9 Nyakanga 2016.

Aha Kavutse Olivier na Amanda bari bavuye gusezerana mu mategeko muri Canada.
Aha Kavutse Olivier na Amanda bari bavuye gusezerana mu mategeko muri Canada.

Aba bageni bitegura gushinga urugo kuwa gatandatu utaha, batangaje urubuga rw’ubukwe bwabo (kandahano urusure) rugaragaraho amafoto yabo bombi bari kumwe, ibijyanye n’ubukwe bwabo, uburyo bamenyanye, uburyo abifuza kwitabira ibirori byabo bazakenera gucumbikirwa bazakirwa n’ibindi binyuranye birebana n’urukundo rwabo ndetse n’ubukwe bwabo.

Kwinjira kuri uru rubuga usabwa umubare w’ibanga unagaragara ku rupapuro rw’ubutumire (1John419).

Kuri uru rubuga kandi, hagaragaraho aho ushobora kwiyandikisha mu gihe wifuza ko bakoherereza ubutumire bwabo aho uri mu rugo iwawe cyangwa ku kazi.

Aganira na Kigali Today, Kavutse Olivier yavuze ko bakoze urubuga kugira ngo borohereze abazabwitabira.

Yagize ati “Twarukoze kugira ngo dufashe gushyira amakuru yose ajyanye n’ubukwe ahantu hamwe cyane cyane ku bantu baba hanze.”

Kavutse kandi aratumira abakunzi ba muzika ye kuzitabira ubukwe bwe, akanatangaza ko yishimiye cyane intambwe yenda gutera yo gushinga urugo.

Yagize ati “Ndabatumira, ni karibu. Ndumva nishimye cyane ko ngiye gushinga urugo kuko ari ibintu by’abantu b’abagabo.”

Ubutumire.
Ubutumire.

Kavutse Olivier na Amanda Fung bazasezeranira i Rubavu muri Hakuna Matata Hotel ku wa gatandatu tariki 9 Nyakanga 2016 guhera saa saba z’amanywa, ari na ho hazabera n’indi mihango ijyanye no kwakira abashyitsi.

Kavutse Olivier, ni umuyobozi w’itsinda “Beauty For Ashes” riririmba indirimbo zihimbaza Imana aho aririmbana na Amanda Fung, Umunyamerikakazi ugiye kuba umugore we.

Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko tariki 22 Gicurasi 2016 mu Mujyi wa Ottawa muri Canada.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka