Ibijumba bibinjiriza agatubutse kandi mbere barasuzugurwaga

Abahinga ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A mu Karere ka Rwamagana baravuga ko bibinjiriza amafaranga menshi kandi mbere abahinzi b’ibijumba barasuzugurwaga.

Ngabonziza ni umwe mu bahinga ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A akaba n'umutubuzi w'imigozi yabyo.
Ngabonziza ni umwe mu bahinga ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A akaba n’umutubuzi w’imigozi yabyo.

Ubuhinzi bw’ibi bijumba ubusanzwe biba bifite ibara ry’icunga rihishije (orange) ntibumaze igihe kinini butangiye gukorwa kinyamwuga mu Rwanda.

Ababukora ariko, bashingiye ku byo bumaze kubagezaho, baravuga ko burimo amafaranga ku buryo bushobora guteza imbere nyirabwo akaba yakora n’indi mishinga minini, nk’uko Habumuremyi Jean Marie Vianney abivuga.

Ati “Bajyaga bavuga ngo ‘inkorabusa ibagara ibijumba’. Hari n’ukuntu wajyanaga ibijumba ku isoko ukabura abaguzi ukabimena ukitahira, ariko ubu tugurisha ibijumba n’imigozi ugasanga bifite igiciro kiri hejuru ku buryo ushobora kubihinga ukaba wakubaka n’inzu.”

Habumuremyi avuga ko mu gihembwe kimwe cy’ihinga, ashobora kugurisha imigozi igeza kuri miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, kandi ugasanga atarahaza abayikeneye bose. Ku bwe, ngo nta kindi gihingwa abona gishobora kumuha amafaranga nk’ay’ibijumba.

Ngabonziza Egide, na we uhinga ibyo bijumba, avuga ko mbere abahingaga ibijumba bafatwaga nk’ababuze icyo bakora, ariko ubu ngo bimufitiye inyungu ku buryo ataterwa isoni no kuvuga ko ari umuhinzi w’ibijumba.

Kera uwabagaraga ibijumba bamwitaga inkorabusa ariko ubu ngo si ko bimeze.
Kera uwabagaraga ibijumba bamwitaga inkorabusa ariko ubu ngo si ko bimeze.

Nubwo abahinga ibyo bijumba bataraba benshi mu Karere ka Rwamagana, Habumuremyi yatangiye gutekereza umushinga w’uruganda ruzajya rubitunganya bigakorwamo ibisuguti (biscuits).

Kubaka urwo ruganda ngo byaratangiye mu Murenge wa Karenge, akaba ateganya kurwagurira ku muhanda munini wa kaburimbo kugira ngo ababikeneye bajye babibona bitagoranye.

Ati “Imashini zimwe zatugezeho, izindi turacyazitegereje. Ibijumba tuzajya tubitunganyiriza i Karenge, ariko gukora ibisuguti bizajya bibera mu rundi ruganda tugiye kubaka hafi ya kaburimbo.”

Iyo u Rwanda rutabohorwa ntibari gutekereza guhinga ibijumba

Zimwe mu mvugo za kera nk’ivuga ko ‘inkorabusa ibagara ibijumba’, zumvikanisha ibijumba nk’ibintu bitagiraga agaciro mbere. Abahinga ibyo bikungahaye kuri Vitamini A mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko gukora ubwo buhinzi babikesha ubuyobozi bwiza u Rwanda rwagize nyuma yo kwibohora.

Imigozi y'ibi bijumba ngo na yo igurishwa ku mafaranga ashimishije.
Imigozi y’ibi bijumba ngo na yo igurishwa ku mafaranga ashimishije.

Ngabonziza ati “Mbere umuntu yabaga ari nyamwigendaho, ariko uyu munsi Leta iduha amahugurwa ikatuzanira abafatanyabikorwa tuba dukorana na bo umunsi ku munsi, na bo bakaduhugura ubwenge bugafunguka. Muri make, kwibohora byaradufashije, mbere se hari ahantu wari warigeze kumva ko ibijumba byavamo ibisuguti?”

Uretse urwo ruganda ruzajya rutunganya ibijumba bigakorwamo ibisuguti, Habumuremyi ngo aranateganya kubaka agasoko kazajya kagurishirizwamo ibijumba kugira ngo abatabasha kurya ibyo bisuguti babashe kubona aho bagurira ibijumba byo kurya kuko bikungahaye ku ntungamubiri.

Aba bahinzi baravuga ko barimo gushyira imbaraga mu guhinga ibyo bijumba kinyamwuga, intego ikaba ari uguhaza isoko ry’u Rwanda ndetse byaba ibijumba n’ibyo bisuguti bazajya babikoramo, bakabigeza no ku masoko yo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

guhiganibiza

mugiraneza yanditse ku itariki ya: 1-04-2021  →  Musubize

Ububuhinzi nibwizaark muzatubwire niba ibijumba bifumbirwaigihe bifumbirirwa nimitibicyenera murakoze

Haragirimana eric yanditse ku itariki ya: 20-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka