Nta cyiza cy’itariki ya 1 Nyakanga-Abaturage

Abaturage baganiriye na Kigali Today barashimangira ko itariki ya 1 Nyakanga ya buri mwaka itabashishikaje cyane, nubwo uba ari umunsi w’akaruhuko.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, na we ahamya ko mu gihe ubwingenge bwahuzaga abaturage mu bindi bihugu atari ko byagenze ku Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, na we ahamya ko mu gihe ubwingenge bwahuzaga abaturage mu bindi bihugu atari ko byagenze ku Rwanda.

Kuri iyi tariki inzego za Leta ziruhuka imirimo, ariko iz’abikorera ndetse n’abaturage muri rusange bakayikomeza nk’uko bisanzwe.

Usanga bavuga ko iyi tariki nta mateka meza ifite ku Banyarwanda, nubwo ibindi bihugu by’Afurika biha agaciro gakomeye umunsi w’ubwigenge.

Umwe mu bashoferi utwara imodoka zikorera mu gihugu cya Uganda yagize ati ”Rwose uyu munsi ndawubona nk’ibisanzwe kuko nta mateka meza uduhereza.”

Yakomeje agira ati “Njye nywibukiraho ko ba data na ba mama bari barimo gutotezwa bahunga igihugu cyabo; ubwo se ni ubwigenge!”

Uwo bita Mama Kanyana utuye ku Gisozi, na we yagize ati “Usibye kuba igice kimwe cy’Abanyarwanda barahungaga igihugu icyo gihe, kuri Leta za kera nta nubwo umuntu yaturaga aho ashaka mu gihugu cye; ariko ubu tubayeho neza, kandi ndabizi neza ko nta Munyarwanda uzongera gukandamizwa”.

Uwitwa Cyprien, na wo ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, ati “Ubwigenge tuburimo ariko ntabwo bwahereye mu mwaka w’1962, ahubwo ndabona twarabutangiye muri 1994, ubwo ingabo zari iza RPA zari zimaze kubohora Igihugu; na bandi bavuga ngo ntabwo bashobora kuza mu gihugu, hari impamvu zabo bwite zibibatera kuko nta gihe Leta yacu itabahamagarira gutahuka.”

Mu bo twaganiriye bose nta muntu wigeze ahamya ko u Rwanda rwigenze muri 1962, kuko ngo abakoroni bagiye ariko bagasiga babibye amacakubiri mu baturage; bitewe n’uko uruhande rumwe rw’abiswe abahutu rwirukanye abatutsi mu gihugu ruvuga ko babarenganyaga, kandi ngo ‘ni abanyamahanga bagomba gusubira iwabo muri Abisiniya’.

Ku rubuga rwe rwa twitter, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, yagize ati ”Ubwigenge muri Afurika bwari umusaruro w’ingengabitekerezo ya kinyafurika hamwe no kunga ubumwe mu kurwanya ubukoroni; ariko siko byagenze mu Rwanda”.

Mu mwaka w’1962 ku ya 1 Nyakanga, ni bwo abakoroni b’Ababiligi batanze ubwigenge ku Rwanda n’u Burundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UWATEKEREZA KURE YAHINDURA N’IZINA "RWANDA" TUGASHAKA IRINDI (Hari n’abandi babikoze; Zaire, Haute-Volta, etc)

Kk yanditse ku itariki ya: 3-07-2016  →  Musubize

Ubwigenge bw’igihugu ntibukibuza gufatanya n’ibindi. Ariko ni koko ko mu Rwanda ariho habaye, muri Afrika yose imidugararo mbere na nyuma y’UBWIGENGE? Muzabaze neza. Angola, Congo, Burundi....

Kandi ababiligi sibo batanze ubwigenge ni ONU. Le Rwanda n’était pas une "colonie" mais le Rwanda était sous-tutelle belge!!!

Andi matariki azahinduka ariko 1 Nyakanga ntizavaho. Twakora, twafata ikiruhuko, twatembera , yo izahoraho igihe cyose U Rwanda ruzaba rukiriho.

kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 2-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka