Abana biyemeje gusubiza bagenzi babo mu ishuri

Abana bagize amahuriro akora ubukangurambaga ku burengenzira bw’abana mu karere ka Nyaruguru, biyemeje ko mu myaka ibiri nta mwana uzaba atiga.

Abana bamaze guhabwa ibikoresho byo kubafasha gukangurira bagenzi babo gusubira mu ishuri.
Abana bamaze guhabwa ibikoresho byo kubafasha gukangurira bagenzi babo gusubira mu ishuri.

Kuri uyu wa 29 Kamena 2016, ubwo amahuriro 8 y’aba bana yashyikirizwaga ibikoresho bizajya bibafasha mu bukangurambaga, bavuze ko bigiye kubongerera imbaraga, ku buryo mu myaka ibiri gusa abana bose bavuye mu mashuri bazaba barisubiyemo.

Ni ibikoresho birimo ibirangurura amajwi bahawe n’umushinga Children’s Voice Today (CVT), usanzwe ufasha aba bana mu kubongerera ubushobozi.

Mu bukangurambaga aba bana bakora, bazenguruka mu tugari two mu mirenge bakoreramo bashishikariza abana bataye amashuri kugaruka, ndetse banasaba ababyeyi bakuye abana mu ishuri kubasubizamo.
Aba bana bavuga ko mbere bakoraga ubukangurambaga bakoresheje amajwi yabo gusa bigatuma ubutumwa bagenera abana n’ababyeyi butagera kuri benshi bashoboka.

Nyinawumuntu Therese, wo mu Ihuriro Amariza ryo mu Murenge wa Nyabimata, avuga ko ibyuma birangurura amajwi bahawe bigiye kubafasha kujya bageza ubutumwa ku bantu benshi.

Agira ati ”Turizeza ubuyobozi bw’akarere ko mu gihe kitarenze imyaka ibiri yonyine, nta mwana uzaba akiri mirima y’ibyayi, bose bazaba barasubiye mu ishuri”.

Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Nyaruguru, Innocent Nsengiyumva, avuga ko ibi bikoresho abana bahawe bizatanga umusaruro, abana bataye amashuri bakagaruka kuko ngo ushaka kwigisha umuntu amutumaho urungano rwe.

Ati ”Umwana iyo abwira undi mwana ibyiza byo kwiga abyumva kurusha uko yabibwirwa n’umubyeyi cyangwa umuyobozi.

Turizera rero tudashidikanya ko aba bana bafite uruhare runini mu kugarura abana mu ishuri”.

Aba bana bibumbiye mu mahuriro umunani akorera mu mirenge umunani y’Akarere ka Nyaruguru, bakaba bahawe ibikoresho birimo icyuma ndangururamajwi, kamera ifotora, ndetse n’ibindi bizajya bibafasha gutanga raporo z’ibikorwa bakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka