ES Nyange barasabwa gukomera ku butwari bwaranze Imena
Abiga n’abarangije mu ishuri ryisumbuye rya Nyange, mu Karere ka Ngororero barasabwa kurangwa n’umuco w’ubutwari nk’ubwaranze abahigaga banze kwitandukanya kugeza bishwe n’abacengezi.

Bamwe mu banyeshuri bigaga i Nyange bishwe ku wa 18 Werurwe 1997, nyuma yo kubasaba kwivangura bakurikije ubwoko, ariko bakabyanga bagaragaza ko bose ari Abanyarawanda.
Umuyobozi wa ES Nyange, Gapasi Uwamungu Leonard, avuga ko bazakomeza guharanira ko umunyeshuri unyuze muri iryo shuri azajya agira umwihariko ahavana, agasaba abana bahiga kubiharanira birinda gusiba umusingi waciwe na bakuru babo.
Ati “Duhora duharanira ko abanyeshuri bacu bumva ko hari umusanzu basabwa mu gukomeza umuco w’ubutwari bwaranze bakuru babo. Si ukugeza aho gupfa gusa, ahubwo mu bikorwa byabo bya buri munsi turabasaba kugaragaza ubutwari.”
Mu rwego rwo kuzirikana ubutwari bw’aba bana, abahize mu bihe bitandukanye bagira igihe cyo gusubira ku kigo cyabareze bakaganira kuri bimwe mu byarangaga izi ntwari kugira ngo bisuzume ko bakigendera muri uwo murongo.

Niyonzima Ramesh, umwe barangije muri ES Nyange, agira ati “Kugaruka hano bidufasha kwisuzuma ko tukigendera mu murongo intwari zacu zarimo, kandi bikanadufasha gukomeza gushishikaza abakiri muri iki kigo kudatezuka ku muco w’ubutwari.”
Mugenzi we Mpagazahimana Louis, we agira ati “N’aho ndi ibyo nakuye i Nyange nemera ko bimfasha kuko n’iyo nsitaye ku muntu numva bimbabaje kuko twese turi bamwe.”
Aba banyeshuri bibukwa buri tariki ya 01 Gashyantare, aho u Rwanda ruba rwibuka muri rusange intwari zaharaniye inyungu z’u Rwanda n’Ubunyarwanda kurusha inyungu zabo bwite, ari zo : Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri tugomba kujya tuzirikana ibyabaye kugirango bitazongera kubaho ukundi.