Abapolisi bakuru 31 barangije amasomo azabafasha guhangana n’ibyaha

Abapolisi bakuru 31 baturuka mu bihugu 10 by’Afurika barangije amasomo azabafasha guhangana no gukumira ibyaha bikorerwa imbere mu gihugu no hanze.

Ifoto y'urwibutso.
Ifoto y’urwibutso.

Amasomo abapolisi bakuru bamaze igihe bakurikirana harimo igice kirebana n’umwuga wa gipolisi ku rwego rw’abapolice bakuru, hakabamo n’amasomo asanzwe yo mu ishuri, hakiyongeramo amasomo yo kuyobora abandi bapolisi no kubakoresha.

Abapolisi bakuru bamaze umwaka mu IshuriRrikuru rya Polisi mu Karere ka Musanze, bavuga ko igihe bahamaze kitabapfiriye ubusa kuko bakuyemo ibisubizo ku bibazo bitandukanye byugarije umugabane w’Africa, ku buryo ubumenyi bahungukiye ngo buzabafasha guhangana n’ibyaha bikorerwa hirya no hino ku isi.

Abayobozi bakuru ba Polisi n'ab'Ingabo z'u Rwanda mu mahango gusoza amasoma yo gukumira ibyaha yahawe abapolisi bakuru bo mu bihugu bitandukanye by'Afurika harimo n'u Rwanda.
Abayobozi bakuru ba Polisi n’ab’Ingabo z’u Rwanda mu mahango gusoza amasoma yo gukumira ibyaha yahawe abapolisi bakuru bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika harimo n’u Rwanda.

Senior Assistant Commissioner of Police w’agateganya mu gihugu cya Zambia, Godfrey Mwanza, avuga ko bungutse ubumenyi butandukanye mu masomo bamaze igihe cy’umwaka bakurikira, ku buryo buzabafasha mu gukumira ibyaha bitandukanye birimo n’icuruzwa ry’abantu.

Ati “Ubufatanye dufitanye n’imbaraga zo kuba abayobozi b’abanyamwuga kugira ngo tuzabashe gukumira icuruzwa ry’abantu ariko kandi mu gihe bibaye n’uburyo dushobora kubyitwaramo n’uburyo dushobora gukorana n’ibihugu duturanye mu kurwanya bishoboka icuruzwa rikorerwa abantu”.

ACP Mujiji Rafiki, wahize abandi mu masomo bakurikiranye, asobanura ko yahindutse cyane mu mitekerereze bikazamufasha mu kazi ke kaburi munsi.

Ati “Narahindutse mu mitekerereze ni cyo kintu twiga hano gikomeye, kugira ngo utekereze bisumbyeho kugira ngo icyo ugiye gukora cyose cyaba icyemezo ugiye gufata ugitekerezeho mu buryo bwimbitse kuko iyo utekereje mu buryo bwimbitse ugakora mu buryo butandukanye n’ubwo wakoragamo kandi byose bigamije ko uha umuturage serivise uyimuha mu buryo bunoze”.

Uyu muhango wabimburiwe n'akarasisi k'abapolisi.
Uyu muhango wabimburiwe n’akarasisi k’abapolisi.

Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda, Sheik Musa Fazil wari umushitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko kurinda abantu n’ibintu ari umusingi w’umutekano kandi umutekano na wo ukaba impamvu y’iterambere.

Ati “Ndizera kandi benshi bari bwemeranye na njye ko ubufatanye ari ingenzi mu gushaka ibisubizo birambye ku kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.”

Abapolisi 31 barangije amasomo mu cyiciro cya 4 baturuka mu bihugu bya Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi, Sudan y’epho, Ethiopia, Zambia, Gambia, Namibia n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka