Abadepite baranenga imikorere y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari

Abadepite bongeye kunenga imikorere y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, ubwo babasuraga abaturage mu mirenge bagenzura ibibazo bahura na byo.

Abadepite baranenga abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari muri Nyamagabe badakorera abaturage uko bikwiye.
Abadepite baranenga abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari muri Nyamagabe badakorera abaturage uko bikwiye.

Kuri uyu wa 29 Kamena 2016, itsinda ry’abadepite ryagaragarije ubuyobozi bw’akarere, abayobozi b’imirenge, inzego z’umutekano ni iz’ubutabera, ibibazo bagaragajwe n’abaturage, aho bibanze ku mikorere “mibi” y’ubuyobozi bw’utugari.

Honorabure Depite Athanasie Nyiragwaneza, wari uyoboye iryo tsinda, yatangaje ko bibaza impamvu iyo abayobozi b’utugari bakorewe igenzura usanga bafite amanota yo hejuru adahura n’ibikorwa.

Yagize ati “Ese ko abaturage bagaya abo bayobozi b’utugari cyangwa ab’imirenge mu mikorere, kwa kundi babaha amanota y’imikorere ugasanga hari abafite 80% na 90%, kandi babagaya babihuza gute! Tukifuza rero ko ubuyobozi bw’akarere bwabisuzuma.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’akarere bukwiye gukurikiza ibyo amategeko ateganya ku bakozi batuzuza inshingano zabo.

Iri tsinda hari byinshi ryagaragaje ko ryasanze bitagenda neza, birimo bamwe mu bayobozi batarangiza imanza, aho byagaragaye ko ku rwego rw’akagari nta manza zirangizwa, ugasanga ari na ho havuye amakimbirane mu miryango no mu baturage muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, yijeje abo badepite ko makosa yagaragaye agiye gukosorwa hagafatwa ingamba, abayobozi batubahiriza inshingano bakabibazwa.

Yagize ati “Abafite amakosa agambiriwe badashaka kwikosora ni ukubafatira ibyemezo byo mu rwego rw’akazi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka