Kuhira imusozi byongereye umubare w’abahinga mu mpeshyi

Abatuye i Cyarumbo mu Karere ka Huye bahawe ibigega bifata amazi yuhizwa imusozi, none umubare w’abahinga mu mpeshyi wariyongereye.

I Cyarumbo aha ni mu Mudugudu w’Akarambo, Akagari ka Shyembe, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye. Abahatuye bari basanzwe buhira bifashishije amazi bafatiye ku gasoko gaturuka mu Bisi bya Huye.

I Cyarumbo imyaka iri imusozi wagira ngo si mu mpeshyi
I Cyarumbo imyaka iri imusozi wagira ngo si mu mpeshyi

Uwitwa Théogène Siborurema, ari we watangiye iki gikorwa, yagendaga acomekeranya impombo akageza amazi mu mirima ye yakundaga guhingamo intoryi, inyanya na puwavuro (Poivron). Yaje kwegerwa n’abaturanyi barafatanya.

Icyo gihe bacomokoraga impombo ahari umurima ugiye kuhirwa, nyir’umurima yarangiza akongera akazicomeka amazi akagera ku utahiwe kuhira. Uku gusaranganya kwatumaga batabasha kuhira ahantu hanini.

Kuri ubu, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwabahaye ibigega bitatu bifata amazi. Ibi bigega bicomekwaho imipira irenze umwe, abantu benshi bakuhirira rimwe.

Ibi byatumye abahinga biyongera. Kalisiti Ntawumbabaye ati “mbere twahingaga turi nk’umunani cyangwa icumi, ariko ubu hahinze abarenga 30.”

N’ubuso bahingagaho bwariyongereye. Siborurema ati “najyaga mpinga kuri hegitari imwe, ariko muri iyi mpeshyi nahinze kuri ebyiri n’igice, kandi nzakomeza kugenda nongera ubuso mpingaho.”

Umusaza Lawurenti Kamana na we ati “mbere nahingaga nka ari ebyiri, ariko ubu ndashaka kugeza kuri eshatu.”

Banatangiye kwizera ejo heza. Kamana ati “uko nari meze muri uyu mwaka siko nzaba meze mu gihe kiri imbere. Abakiri batoya bo ni ukundi. Nanjye kandi ndishyiramo morari ko nzaba mfite agafaranga. Kadatubutse yego kubera intege nkeya z’ubusaza...”

Aba bahinzi ariko bavuga ko bose badafite ubushobozi bwo kwigurira uruhombo rubagereza amazi mu mirima, kuko m100 ngo zigura ibihumbi 40. Abatifite baracyatiratira. Bifuza n’uwabatera inkunga y’impombo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, Cyprien Mutwarasibo, avuga ko biyemeje gufasha aba bahinzi kuko bishatsemo ubushobozi ubwabo. Ngo basabye abatekinisiye bazi ibyo kuhira gukora inyingo kugira ngo bazabafashe byimbitse, kugira ngo “agasozi kose gafite hafi hegitari 10 kazajye gahingwa imboga mu mpeshyi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka