
Bujara yarangije ayisumbuye kuri GS Gahima ho mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma mu mwaka w’amashuri wa 2015 abona amanota 37/70 mu ishami ry’indimi.
Avuga ko kuba abonye buruse yo kwiga kaminuza kandi akuze ageze mu myaka y’ikiruhuko cy’izabukuru bitamuca intege zo gukomeza kwiga kuko icyo ashaka ari ubumenyi bwamufasha.
Yagize ati “Nize banca intege ngo ndakuze none ndayarangije, rero ntabwo nabura gukomeza kuko nubwo ntabona akazi muri Leta ubumenyi nzakura muri kaminuza buzambeshaho bumfashe kuba nakwagura ibyo nkora (Ubudozi) no kwihangira umurimo. Iyo ufite ubumenyi n’ibindi biraza.”
Icyemezo Rujara yafashe cyo kwiga akuze cyagize ingaruka kuri benshi kuko byafashije abana biga ku kigo yigagaho gukunda ishuri, bamufatiraho urugero.
Kugeza ubu, mu Mujyi wa Kibungo harabarurwa abagabo batatu barimo n’abacuruzi bafite amaduka akomeye bafashe icyemezo cyo gusubira mu ishuri bakuze ngo bashake ubumenyi.

Uwitwa Bangumuvunyi Godfroid, ku myaka 38, avuga ko abonye umurava Rujara yari afite wo kwiga na we yafashe umwanzuro wo kwambara iniforume ajya gusubukura amashuri yari yahagaritse mu 1991.
Agira ati “Nabonye uyu mugabo Rujara yiga ashaje kandi afite umurava mwinshi, nanjye bimpa umurava wo kwiga. Ntibyari byoroshye kuko nakoraga ubucuruzi,ndabuta mbusigira umugore njya kwiga ku Gisenyi. Numvise kugira amafaranga n’ubumenyi byamafasha kurushaho gukora neza.”
Bangumuvunyi yari yarahagarikiye amashuri ye mu mwaka wa 2 w’ayisumbuye, asubirayo mu 2012 none uyu mwaka azakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.
Rujara avuga ko kwiga ayisumbuye byamufashije kwiteza imbere mu bijyanye n’akazi akora k’ubudozi (afite atelier de couture), binamufasha guhuriza bagenzi be b’abadozi muri koperative ifite intumbero yo kugira ubumenyi bwo kudoda imyenda nk’iva mu Burayi n’ahandi.
Yatangiye kwiga muri 2012 abifatanya no gutunga urugo rwe rw’abana umunani n’umugore, agakora buri munsi urugendo rwa kilometero 10 n’amaguru ajya kwiga.
Rujara Pierre ashima cyane Perezida Paul Kagame wahaye amahirwe abantu bose yo kwiga binyuze muri politiki y’uburezi kuri bose, politike ashimangira ko yabaye igisubizo ku nzozi ze.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndashima President kuburezi bwimyaka 12 yatuzaniye
nkaba nasabaga ababishinzwe ko habaho amashuri ya nimugiroba abanza nayisumbuye ya leta abakuze bafite akazi bakazajya bigamo