Meya Muzungu Gerald waherekeje ikipe ubwo yahuraga na Etoile de l’Est ku wa 3 Kanama ikabona itike yo kujya mu cyiciro cya mbere, yatangarije Kigalitoday ko kwitwara neza bitagarukiye mu cyiciro cya kabiri, yemeza ko akarere kagiye kongerera ikipe ingufu ikabasha kwitwara neza mu cyiciro cya mbere.
Yagize ati“icyo twizeza abaturage ni uko intego yacu atari ukugera muri diviziyo ya mbere ngo tuyivemo, tugiye kwicara turebe ahari intege nke tuhakosore twubake ikipe, tugiye mu cyiciro cya mbere kandi tuzakigumamo gusa abaturage badutize ingufu badushyigikire”.

Meya Muzungu kandi yatangaje ko ubuyobozi bw’akarere budafite gahunda yo guhindura abakinnyi bafashije ikipe kujya mu cyiciro cya mbere, nk’uko bisanzwe bikorwa n’amakipe menshi azamutse mu cyiciro cya mbere.
“Numva tudakwiye guhindura abakinnyi babashije kutugeza mu cyiciro cya mbere, ni abana bato tugiye kubafasha guteza imbere impano yabo tubageza ku rwego rwo gukinira n’ikipe y’igihugu, tuzongeramo amaraso mashya kugira ngo ikipe irusheho gukomera” Muzungu Gerard aganira na Kigali Today
Barifuza kuvugurura ikibuga
Yagize n’icyo avuga ku kibuga kitameze neza ikipe ya Kirehe FC ikiniraho agira ati“ikibuga ntabwo kimeze neza gusa ntitwari guhera ku kibuga tudafite ikipe, nta bushobozi turagira bwo kubaka sitade kuko irahenda, gusa mu bushobozi dufite turareba icyo twakora kiriya kibuga tukizitire dutere n’ibyatsi kuko harimo umukungugu ukabije”.

Ku mutoza Ndemeye Jean Luis Fils wa Kirehe FC utaragaragaye ku mikino ibiri ya nyuma, Meya Muzungu avuga ko uwo mutoza ari we wafashe icyemezo cyo gusezera mbere y’uko imikino ibiri ya nyuma iba ariko abikora mu magambo, akarere kakaba kiteguye kuganira nawe bakareba ibibazo yaba afite bigakemuka agakomeza akazi kuko ntacyo bamunenga.

Umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe uzahuza Kirehe FC na Pepiniere zombi zazamutse mu cyiciro cya mbere ku wa 07 Kanama 2016.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ni karibu ariko mwitwaze ibikabu by’ibitego byinshi muzatsindwa
Ni karibu ariko mwitwaze ibikabu by’ibitego byinshi muzatsindwa
Ni karibu ariko mwitwaze ibikabu by’ibitego byinshi muzatsindwa
ariko ntimukanjye mucabantu integer ntamwanukura ngo yuzuringobyi numuntu anjya kugenda yakambakamye muturecyere ikipe na meya wacu
bravo kirehe oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
Ariko ikipe yemererwa kujya mu cyiciro cya mbere ikinira ku kibuga nk’iki koko.Amakipe afite abakinnyi baba bayahenze(Rayon,As Kigali,Mukura,etc...) ntakwiye kwemera kubakisha ku bibuga bishobora kubavuna.