Guhera ku i Saa ine z’amanywa kuri Stade ya Kicukiro iherereye mu ishuri rya IPRC, haraza kuba habera imikino ya gisirikare ihuza ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, imikino iza kuba ikinwa ku munsi wayo wa kabiri.
Biteganijwe ko abakinnyi baza gusiganwa guhera ku i Saa ine z’amanywa, bagasiganwa ku ntera ingana na Kilometero 10 ku bahungu ndetse n’abakobwa, maze nyuma yaho hakaza gutangwa ibihembo, aho abakinnyi ba Kenya ari bo bahabwa amahirwe yo kubyiharira nk’uko basanzwe bamenyerewe cyane muri uyu mukino.

Abahagarariye u Rwanda (APR Athletics Club) bamaze iminsi mu myitozo kuri Stade Amahoro




Mu mupira w’Amaguru, u Rwanda rwatangiye rutsindwa na Kenya
Mu mukino wo gufungura amarushanwa wabaye kuri uyu wa mbere kuri Stade Amahoro, Kenya yari ihagarariwe na Ulinzi Stars, yaje gutsinda u Rwanda ruhagarariwe na APR Fc igitego kimwe ku busa cyatsinzwe ku munota wa 10 na Mohammed Hassan, u Rwanda rukazakina umukino warwo wa kabiri taliki ya 14 Kanama rukina na Uganda.
Gahunda y’imikino yindi u Rwanda ruzakina
Umupira w’amaguru/Football
14/08/2016: Rwanda vs Uganda (15h00, Stade ya Kigali I Nyamirambo)
17/08/2016: Tanzania vs Rwanda (12h30, Stade Amahoro)
Basketball
10/08/2016: Rwanda vs Tanzania (17h30, Petit Stade Amahoro)
12/08/2016: Uganda vs Rwanda (17h30, Petit Stade Amahoro)
14/08/2016: Rwanda vs Kenya (17h30, Petit Stade Amahoro)
Handball
10/08/2016: Rwanda vs Tanzania (10h30, Stade Amahoro)
13/08/2016: Uganda vs Rwanda (10h30, Stade Amahoro)
16/08/2016: Rwanda vs Kenya (08h00, Stade Amahoro)
Netball
10/08/2016: Rwanda vs Kenya (16h00, Stade Amahoro)
12/08/2016: Rwanda vs Tanzania (14h00, Stade Amahoro)
13/08/2016: Uganda vs Rwanda (14h00, Stade Amahoro)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|