
Byatangajwe na Janeth Ruzangi, Umuyobozi ushinzwe Amakuru muri Tanzania Ports Authority (TPA), unahagarariye iki kigo muri Expo 2016, ubwo yaganiraga na Kigali Today kuri uyu wa 6 Kanama 2016.
Ruzangi avuga ko Abanyarwanda ari abakiriya babo bakomeye, ari yo mpamvu bafashe gahunda yo gufungura aho gukorera mu Rwanda.
Ati “U Rwanda ruturukamo abakiriya benshi bakoresha icyambu cya Dar-es-Salaam, ni yo mpamvu tugiye kuza gukorera hano ngo tubagabanyirize ingendo, tubabwire ko hari byinshi byakozwe ngo tuborohereze akazi, bigaragiwe no gukaza umutekano w’ibicuruzwa byabo”.
Akomeza avuga ko ubu bakora amasaha 24 kuri 24 kugira ngo imizigo igihe cyose ibe yagenda ndetse ko banashyizeho uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Internet.

Ruzangi kandi avuga ko ubu amasaha yakoreshwaga n’amakamyo kuva Dar-es-Salaam yagabanutse.
Ati “Kuva hajyaho ibiro bimwe ( One border Post) hagati y’u Rwanda na Tanzaniya na bariyeri zikagabanuka aho zavuye kuri 54 zikaba eshatu, ubu umuzigo nturenza iminsi ine mu nzira mu gihe mbere byatwaraga iri hagati y’irindwi n’umunani”.
Fred Seka, uhagarariye abunganira abatumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga mu Rugaga rwAabikorera mu Rwanda, PSF, avuga ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bumeze neza kuko hari zimwe mu mbogamizi zavanweho.
Ati “Mbere ibicuruzwa byacu byakundaga kuburira ku cyambu cya Dar-es-Salaam kuko batatumaga tubikurikiana, ikindi iminzani mu nzira yari myinshi cyane none yaragabanyijwe, tukaba twizeye ko bizakomeza gutera imbere”.
Avuga ko ibi byatumye ibicuruzwa binyura ku cyambu cya Dar-es-Salaam biva cyangwa bijya mu Rwanda byiyongera ndetse n’umubare w’abacuruzi ukazamuka.

Tariki 6 Mata 2016, Perezida Paul Kagame na mugenzi we Dr John Pombe Magufuli wa Tanzaniya, bafunguye gasutamo ya Rusumo (Rusumo One Stop Border Post) mu rwego rwo gukuraho zimwe mu nzitizi zabangamiraga ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Ohereza igitekerezo
|
Tanzania ifatiye runini u Rwanda mu kuhanyuza ibicuruzwa ariko byaba byiza dufite train ihuza Dar es salaam na Kigali,byatuma n’abaturage basanzwe bagira access ku cyambu. Ikibazo kirimo ni uko Tanzania ishobora kubigenderaho igasa n’itegeka u Rwanda. Ko 2020 igeze harya gari ya moshi tuzayibona ryari?