Addis Ababa: Perezida Kagame mu nama yiga ku kibazo cya Sudani y’Epfo
Yanditswe na
KT Team
Perezida Paul Kagame yageze i Addis Ababa muri Ethiopia mu nama y’umuryango w’abakuru b’ibihugu (IGAD Plus) yiga ku kibazo cya Sudani y’Epfo.
Imvuru zishingiye kuri politiki zimaze iminsi muri Sudani y’Epfo zimaze guhitana ubuzima bw’inzirakarengane nyinshi, kubera kurwanira ubutegetsi. Byitezwe ko Perezida Kagame ari umwe mu bitezweho gutanga ibitekerezo by’umuti urambye kuri iki kibazo.

Perezida Kagame yaraye ageze i Addis Ababa aherekejwe na Minisitiri Mushikiwabo.
Nubwo ibyaganiriwe muri iyi nama n’imyanzuro yafashwe bitaratangazwa, Mahboub Maalim, umunyamabanga wa IGAD yavuze ko Sudani y’Epfo yemeye ko hoherezwa ingabo zishinzwe gucunga umutekano nta mananiza.
IGAD ni umuryango w’ubukungu uhuriweho n’ibihugu byo mu ihembe rya Afurika, ibihugu bikora ku kibaya cya Nili n’ibihugu byo mu biyaga bigari.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|