Imishinga y’abarokotse yadindijwe n’umukozi w’umurenge wabatwariye inkunga

Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Mwogo mu Bugesera, baravuga ko imishinga yabo irimo kudindira kubera amafaranga yatwawe n’umukozi w’umurenge.

Bamwe mu barokotse bavuga ko imishinga yabo yadindiye.
Bamwe mu barokotse bavuga ko imishinga yabo yadindiye.

Ayo mafaranga yatwawe ni ayo FARG yagiye igenera amatsinda y’abacitse ku icumu amafaranga yo gukora imishinga inyuranye, mu gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kwigira.

Mu murenge wa Mwogo mu Bugesera hatanzwe miliyoni 2Frw ku matsinda abiri, buri tsinda rigenerwa miliyoni 1Frw nk’uko bivugwa na Rwabukanga Vedaste, uhagarariye abacitse ku icumu muri uyu murenge.

Agira ati Amatsinda yose yafashe amafaranga agera kubihumbi 600 kuri buri tsinda, noneho agasigaho ibihumbi 400 maze bajya guhinga imyumbati. Ariko nyuma y’igihe gito iyo myumbati indwara ya kabole maze umushinga urahomba.

Rwabukanga Vedaste uhagarariye abarokotse.
Rwabukanga Vedaste uhagarariye abarokotse.

Rwabukanga avuga ko hagati aho haje umushinga ubatera inkunga ya miliyoni imwe y’u Rwanda kugira ngo barebe ikindi bakora bakiteza imbere.

Ati Bagiye kuri konti basanga nta faranga na rimwe riri kuri konti kuko umukozi w’umurenge yatwaye agera kuri miliyoni 1,4Frw. Tukaba dusaba ko akarere kadufasha kakayagaruza kuko birimo kudindiza ibikorwa twatangiye ndetse abandi bakaba nta kintu nakimwe bafite bakora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwogo, Murenzi Jean Marie Vianney avuga ko amafaranga y’imishinga ya FARG yibwe mu 2013 n’umucungamutungo w’umurenge witwa Ngamije Festus ayatwarana n’andi y’umurenge.

Ati Uretse amafaranga yo gufasha abarokotse yanatwaye andi y’umurenge kuko ubugenzuzi bwasanze yaratwaye agera kuri miliyoni enye arenga, kugeza ubu aracyashakishwa kuko ntarafatwa.

Polisi ivuga ko ikomeje iperereza ryo kumenya irengero ry’uwo mucungamungo. Gusa ikemeza ko kugeza ubu umwirondoro w’uregwa utaramenyekana, bikaba ari imbogamizi ikomeye mu gikorwa cyo kumushakisha.

Umuyobozi bwa FARG buvuga ko abo bacitse ku icumu bazagenerwa andi mafaranga ariko kandi n’aya mbere agakurikiranywa kugira ngo agaruzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka