Abegereye Parike barasabwa kuyirinda ba rushimusi

Abaturage begereye pariki y’Akagera barakangurirwa kutarya inyamanswa zo muri pariki ahubwo bakwiye kuzirindira umutekano.

Babisabwe kuri uyu wa 04 Kamena, mu muhango wo gutaha ibyumba 16 by’amashuri ku kigo cy’amashuri abanza cya Gatebe umurenge wa Rwimiyaga byubatswe ku nkunga ya RDB.

Abaturage bavuga ko barwanya ba rushimusi
Abaturage bavuga ko barwanya ba rushimusi

Makombe Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’iburasirazuba avuga ko pariki y’akagara ifitiye akamaro abaturage bayegereye.

Buri mwaka ngo uturere 3 dukora kuri pariki y’akagera duhabwa amafaranga 120 aturutse ku kugabana inyungu zituruka ku bukerarugendo.

Asaba abaturage kubungabunga inyamanswa ziyirimo kuko amafaranga zinjiza abageraho.

Ati “Ziriya nyamanswa zo muri pariki ntizemewe kuribwa kuko zidakingirwa ikindi zitwinjiriza amadevize. Ahubwo mbe ijisho ry’iyi pariki muyirinde ba rushimusi n’abayitwika ahubwo musure inyamanswa ziyirimo.”

Bamwe mu baturage bayituriye mu mudugudu wa Kagera akagari ka Karushuga bavuga ko bamaze kumenya akamaro inyamanswa zibafitiye.
Ngo mbere inyamanswa zaraboneraga hatarashyirwaho uruzitiro ariko ubu ngo zibazaniye ishuri n’ivuro.

Bamwe mu baturage bati “Ubu tubonye uwishe inyamanswa anyuze ku ruzitiro twahita tubimenyesha ubuyobozi. Aha nta shuri ryahabaga nta n’ivuriro none abana bigira hafi tukanivuriza hafi kubera inyamanswa.”

Abaturage ba Kagera bashimira byimazeyo RDB kuko batacyonerwa n’inyamanswa cyangwa zibakomeretse.

Belise Kariza umuyobozi mukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo ashima ko imyumvire y’abaturage begereye pariki yahindutse.

Ngo ntibagifata inyamanswa nk’abanzi babo ahubwo bamenye ko ari umuturanyi mwiza akwiye kubungabungwa.

Mu mwaka wa 2013 ni bwo hubatswe urukuta rutandukanya pariki y’akagera n’abaturage.

Inyungu zavuye mu bukerarugendo zimaze guhabwa ku baturage ba Karushuga ni poste de santé ndetse n’ishuri ribanza rya Gatebe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka