Ishuri bubakiwe na RDB ryagaruye abana mu ishuri

Bamwe mu babyeyi barerera ku kigo cy’amashuri abanza cya Gatebe muri Nyagatare, bavuga ko iyo RDB itabubakira amashuri nta mwana wari kwiga.

RDB imaze kububakira ibyumba 12.
RDB imaze kububakira ibyumba 12.

Tariki 4 Kanama 2016, nib wo hatashye ibyumba 12 12 by’amashuri abanza byubatswe ku nkunga y’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).

Iri shuri ryubatse mu Murenge wa Kagari ka Karushuga, umurenge wa Rwimiya, ku nkunga yaturutse mu buryo bwo kugabana inyungu zikomoka ku bikorwa by’ubukerarugendo.

Uwitwa Kayinamura Thomas wahoze ari konseye wa segiteri ya Kirebe, ni we watangije iri shuri ahagana mu 2002.

Bataha iri shuri ku mugaragaro.
Bataha iri shuri ku mugaragaro.

Yashimiye RDB kuko yatumye abana batari bafite uko biga kubera ingendo ndende babonera amashuri bugufi.

Yagize ati “Abana benshi hano barangije amashuri 3 abanza bahagarariraga aho kuko Gacundezi ari mu birometero hafi 20 uvuye aha, abishoboye nibo bacumbikishirizaga abana babo hafi y’amashuri.”

Bimwe n’abaturage, yifuza ariko ko bakongererwaho ibindi byumba hagashyirwa uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9, kuko hari abarangiza abanza bicara kubera ubushobozi bucye bwa bamwe mu babyeyi.

Rwamukwaya Olivier, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yavuze ko ibi byumba bizajyaho kuko bafite umuterankunga RDB.

Yasabye ababyeyi guhindura imyumvire kuko hari n’ibyumba byubakwa bibavunnye mu miganda ariko bikabura ababyigiramo.

Bamwe mu babyeyi bo muri Gatebe bitabiriye uyu muhango.
Bamwe mu babyeyi bo muri Gatebe bitabiriye uyu muhango.

Ati “Dukwiriye no kubanza gukoresha neza ibyumba twiyubakiye kuko hari ibidakoreshwa uko bikwiye kuko hari aho usanga abana baterenze 20 mu cyumba. Hari abakibwira ko umwana urangije abanza biba bihagije kandi atari byo.”

Belise Kariza ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, yavuze ko buri mwaka uturere duhana imbibe na pariki z’igihugu tugenerwa 5% by’ibyo zinjije ari naho haturuka ibikorwa nk’amashuri n’amavuriro.

Ngo guhera muri 2005 kugeza uyu munsi imishinga 480 imaze gushorwamo amafaranga arenga miliyari 2 na miliyoni 600.

Akarere ka Nyagatare kabona hagati ya miliyoni 25 na 28 buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka